Umukobwa wasezeranye na Igor Mabano, nta makuru menshi amuzwiho, gusa bivugwa ko ari umuhindekazi ufite inkomoko mu Rwanda. Igor Mabano yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we nyuma y'uko ubukwe bwabo bwari bwaragizwe ibanga rikomeye dore ko uyu muhanzi atigeze yifuza ko bijya mu itangazamakuru ndetse n'igihe byamenyekaniye binyuze mu nkuru yanditswe na Inyarwanda.com, uyu muhanzi yabyamaganiye kure avuga ko nta bukwe ateganya vuba aha.
Umuhango wo gusezerana imbere y'amategeko ku muhanzi Igor Mabano n'umukunzi we, wabereye ku biro by'Umurenge wa Kimihurura kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021. Uyu musore akiva gusezerana imbere y'amategeko yahise asohora indirimbo ye nshya yise 'Nta kosa' yasohokanye n'amashusho yayo.
Uyu mukunzi we, Igor Mabano akaba yaramwambitse impeta mu kwezi gushize amusaba ko yamubera umugore by'iteka ndetse umukobwa akaba yarahise abyemera atazuyaje cyane ko ngo bari bamaze igihe bakundana n'ubwo urukundo rw'aba bombi barugize ibanga rikomeye.
InyaRwanda yamenye aya makuru mbere ariko mu kubaza nyir'ubwite yayamaganiye kure ndetse avuga ko atari ukuri ahubwo n'uwatanze amakuru avuga ko yabeshye, yongeraho ko nta bukwe ateganya vuba ariko anabiteganyije yabivuga. Icyo gihe yagiye kuri Instagram ye avuga ko inkuru inyarwanda.com yamwanditseho ko ari kwitegura ubukwe ari igihuha.
Igor Mabano yari yavuze ko inkuru InyaRwanda yanditse ari igihuha
Igor Mababo yagize ati: 'Ayo makuru ntabwo ariyo rwose umusa, aribyo urumva naba ntarabitangaza? Kandi nimugira rwose muzabimenya ariko abo bantu babahaye amakuru ntabwo ari byo kabisa kandi n'ubwo byaba byo byaba ari byiza ariko ntabwo aribyo.''
Igor Mabano ari mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi
INKURU WASOMA: Biravugwa ko Igor Mabano agiye gukora ubukwe n'umuhindekazi yamaze kwambika impeta
REBA HANO INDIRIMBO 'NTA KOSA' IGOR MABANO AHERUTSE GUSOHORA