Ihurizo mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wo kuhira imyaka wari washowemo miliyari 100Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mushinga wo kuhira imyaka byari byitezwe ko ushyirwa mu bikorwa mu turere dutatu harimo urugomero rwa Warufu mu Karere ka Gatsibo, Nyamukana hakaba muri Nyanza mu gihe urugomero rwa Mugesera ari mu Karere ka Ngoma.

Wari ugamije guhashya ikibazo cy’amapfa hitezwe kuhira nibura hegitari 6000 z’ubutaka, bigatuma umusaruro wiyongera ndetse bigafasha mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa muri utwo duce n’ahandi mu gihugu.

Icyo gihe kandi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi, RAB, cyatangazaga ko uyu mushinga ugomba kumara imyaka ine. Ku rundi ruhande ariko kuri ubu imyaka itatu irashize u Rwanda ruhawe iyo nguzanyo mu gihe ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga ritaratangira.

RAB igaragaza ko mu gukora inyigo y’urugomero rwa Warufu na Nyamukana yakozwe mu gihe kuri Mugesera ho nta nyigo irakorwa, ni ukuvuga ko umushinga udashobora gutangira.

Urugomero rwa Nyamukana n’urwa Warufu, byo byari biteguwe ku buryo byatangira kuhirwa ariko nyuma yo kugenzura bigaragara ko amabwiriza agenga inguzanyo agena ko nibura 75% by’ibikoreshwa muri uwo mushinga bigomba kuba bituruka mu Buhinde.

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Karangwa Patrick, yabwiye New Times ko izo ari zimwe mu mbogamizi zatumye umushinga udashyirwa mu bikorwa mu gihe cyari cyateganyijwe.

Ati “Amabuye n’umusenyi biramutse bitaravanwa mu Buhinde, amabwiriza ntabwo yaba yubahirijwe.”

Karangwa yavuze ko ibiteganywa nk’amabwiriza agenga iyi nguzanyo bitashoboka ko ibikoresho nk’ibyo birimo amabuye bivanwa mu Buhinde bizanwa mu Rwanda.

Yavuze ko kuri ubu nka RAB barimo gutegereza ahashobora kuboneka amafaranga yo gushyira mu mushinga wo kubaka ingomero za Warufu na Nyamukana, ahatekerejwe kugirana ibiganiro na Banki ya Exim yo mu Bushinwa [China Exim Bank] ndetse ibiganiro bigeze kure.

Ati “Turi mu biganiro n’Abashinwa ku buryo twabona inguzanyo idasaba amabwiriza ahambaye, kugira ngo dushyire mu bikorwa iyo mishinga.”

Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, igaragaza ko mu Rwanda ubutaka bungana na hegitari 60.000 bwuhiye, mu gihe ubutaka bukenerwa kuhirwa ari hegitari miliyoni 1,5. Gahunda ya guverinoma ni uko mu 2024, hazaba hari ubutaka bwuhirwa bungana na hegitari 102.000.

Urugomero rwifashishwa mu kuhira imyaka mu Karere ka Rulindo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)