Ikibuga cy’indege cya Kigali cyaje mu bya mbere bifite isuku muri Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe n’ikigo Skytrax World Airport gikurikiranira hafi ubuziranenge bw’ibiibuga by’indege mpuzamahanga.

Ikubuga cy’indege cya Kigali cyaje ku mwanya wa karindwi muri Afurika mu bibuga bisukuye, kiza ku mwanya wa munani muri Afurika y’Iburasirazuba mu bibuga by’indege byiza.

Mu bibuga by’indege byiza, bitatu biherereye muri Afurika y’Epfo birimo icya Cape Town, Durban King Shaka International Airport na Johannesburg.

Ku mwanya wa kane hari ikibuga cy’indege cya Mauritius mu gihe ikibuga cy’indege cya Marrakech muri Maroc kiza ku mwanya wa gatanu mu byiza.

Mu bibuga bifite isuku, ku mugabane wa Afurika icya mbere ni icya Cape Town, gikurikirwa na Durban King Shaka International Airport, Mauritius , Johannesburg, Seychelles, Port Elizabeth muri Afurika y’Epfo mu gihe icya Kigali kiza ku mwanya wa karindwi.

Ku rwego rw’isi, ibubuga by’indege biza ku myanya ya mbere mu bwiza hari Doha Hamad International Airport muri Qatar, Tokyo Haneda airport mu Buyapani, Changi airport muri Singapore, Seoul Incheon International Airport cyo muri Koreya y’Epfo na Tokyo Narita yo mu Buyapani.

Skytrax World Airport yatangaje ko ibibuga byagiye bitorwa hashingiwe ku buryo byashimwe n’abakiliya (reviews).

Ahanini, abakiliya bagiye batora ibibuga by’indege byiza cyangwa bifite isuku bashingiye ku ngendo bagiye babigiriraho cyangwa ingamba bahabonye zafashwe mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Ikubuga cy'indege cya Kigali cyaje ku mwanya wa karindwi mu bifite isuku muri Afurika



source : https://ift.tt/3m8iBeV
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)