Ikiciro cya kabiri mu marushanwa ya FERWAFA y... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Kubera ikibazo cy'ikiza cya Coronavirus, nta marushanwa y'umupira w'amaguru yari yemewe nyuma y'aho shampiyona y'ikiciro cya mbere yageraga ku musozo muri Kamena uyu mwaka wa 2021.  Usibye ikiciro cya mbere mu bagabo, nta rindi rushanwa ry'umupira w'amaguru ryigeze rikinwa uyu mwaka haba ikiciro cya Kabiri mu bagabo, ikiciro cya mbere n'icya kabiri mu bagore.

Gorilla FC niyo ifite igikombe cy'ikiciro cya kabiri giheruka 

Kuri iki gicamunsi rero nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko ryahawe uburenganzira bwo gusubukura amwe mu mashampiyona arimo ikiciro cya mbere n'icya kabiri mu bagore, ndetse n'ikiciro cya kabiri mu bagabo. FERWAFA yakomeje itangaza ko kandi mu gihe cya vuba, hazatangazwa ingengabihe y'ayo marushanwa ndetse bigendanye n'ingamba zivuguruye zo kwirinda Covid-19.


Scandinavia WFC niyo ifite igikombe giheruka mu 2019 

Ikiciro cya kabiri abakunzi b'umupira w'amaguru bari bakomeje kwibaza niba kizakinwa, dore ko amakipe azamanuka yo yamaze kumenyekana. Ikiciro cya kabiri cyaherukaga gukina tariki 21 Ugushyingo 2020 aho Gorilla FC yatsindaga Rutsiro FC ibitego 2-1. Mu bagore ho kuko n'ikiciro cya mbere kitarakinwa, niyo mpamvu ibi byiciro bigomba gukinwa byose icyarimwe. Scandinavia niyo ifite igikombe cya Shampiyona giheruka mu bagore.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108665/ikiciro-cya-kabiri-mu-marushanwa-ya-ferwafa-yemerewe-gusubukurwa-108665.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)