Ikiganiro cy'amashusho cya kabiri gihuriyemo Mwanafunzi, Munana na Gedeon cyasohotse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu cyo bise Trio Rumurika aho aba banyamakuru b'ikimenyabose mu Rwanda, baragaramo bari kumwe basesengura ingingo zinyuranye.

Ubu basesengura ibijyanye n'umutekano ucungirwa abakomeye ku Isi, aho bagaruka kuri Perezida Emmanue Macron uherutse gukubitwa urushyi ku itama n'umuturage rukivugiza.

Muri iki kiganiro cy'amashusho gifite umutwe ugira uti 'Ubu mu Isi ni inde utekanye niba abaperezida bamwe barasiwe mu buriri abandi bagakubitwa inshyi ?'

Mu gihe abakuru b'Ibihugu bazwiho kuba ari bamwe mu barindirwa umutekano mu buryo budasanzwe, hakomeje kumvikana bamwe mu bakuru b'ibihugu bagiye bicwa barashwe, bagabweho ibitero birimo n'ibibasanga mu rugo cyangwa se bamwe bagahohoterwa n'abaturage mu bikorwa byo kubasura.

Muri iki kiganiro kibanza kumvikanamo icyegeranyo cyakozwe na Munana ku bakuru b'Ibihugu bagiye baraswa, aba banyamakuru bagaruka basesengura ku bijyanye n'umutekano w'abakuru b'Ibihugu.

Bagera aho bibaza bati 'niba Perezida yakubitwa urushyi, harya umuturage we azakubitwa iki ?'

Aba banyamakuru basa nk'abanenga bamwe mu barinda abakuru b'Ibihugu ku burangare bashobora kugira bigatuma bamwe mu bakuru b'Ibihugu bahohoterwa nk'ibyabaye ku rushyi rwakubiswe Emmanuel Macron.

Batanga ingero z'abakuru b'Ibihugu bagiye bagirirwa nabi ku burangare bw'ababarinda nka Perezida wa Haiti uherutse kwicwa, uwa Mali uherutse gushaka guterwa icyuma n'umuturage ndetse na ruriya rushyi rwakubiswe Macron.

Bavuga ko bikwiye gutekerezwa ko habaho impinduka mu gukaza umutekano urindirwa abantu bakomeye kuko Isi ya none ifite byinshi ihishe.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ikiganiro-cy-amashusho-cya-kabiri-gihuriyemo-Mwanafunzi-Munana-na-Gedeon-cyasohotse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)