PSF yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu aribwo hazasinywa amasezerano n’iki kigega gifite icyicaro i Niamey muri Niger, kikaba gifite intego yo gufasha mu iterambere ry’ubukungu n’urwego rw’imari mu bihugu 14 bya Afurika.
ASF ifasha mu gutanga ingwate ku nguzanyo, kugira ngo imishinga itabona inguzanyo byorohe, kugira ngo ibyerekeye inyungu bibashe kugabanuka ndetse no kuba gishobora gufasha kugira ngo igihe cyo kwishyura inguzanyo ku mishinga runaka kibe kirekire kurushaho.
Ubuyobozi bwa PSF bwatangaje ko mu rwego rwo korohereza abacuruzi kubasha gufashwa na ASF, bagiye kugirana na yo amasezerano y’imikoranire.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umukozi ushinzwe Itumanaho muri PSF, Kabera Eric, yavuze ko kuba bagiye gukorana n’iki kigega cya ASF ari iby’ingenzi cyane by’umwihariko ku bacuruzi bo mu Rwanda babaga bafite imishinga ariko barabuze amafaranga ahagije yo kuyishyira mu bikorwa.
Ati “Usanga abikorera cyangwa se abacuruzi bacu hano mu Rwanda akenshi baba bafite imishinga myiza ariko nta bushobozi bafite mu by’imari. Iki kigega rero kigufasha kubona amafaranga mu mabanki.”
Yakomeje agira ati “Tugiye rero kugirana na cyo amasezerano ku buryo kizajya gifasha abacuruzi bacu bafite imishinga, kibashakire amafaranga yo gushoramo, ni ikigega kitagira ubwoko bw’imishinga gifasha ahubwo upfa kuba ari umushinga mwiza wanawukoze neza.”
Kabera yahamagariye abikorera bo mu Rwanda gutangira kugana iki kigega cya ASF kuko cyagiye gifasha benshi muri Afurika.
ASF isanzwe ikorana na Banki Nyarwanda y’Iterambere, BRD aho mu 2013, impande zombi zasinyanye amasezerano y’imikoranire ndetse mu 2016 iki kigega cyahaye BRD miliyari 1,5Frw yo gufasha imishinga itandukanye y’iterambere.
Ikigega Nyafurika cy’Ubwisungane (African Solidarity Fund) cyatangiye mu mwaka wa 1976, gifite ibihugu binyamuryango 14, birimo n’u Rwanda. Ibyinshi mu bihugu binyamuryango ni ibyakolonijwe n’u Bufaransa.
source : https://ift.tt/3yw78IV