Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Lomami Marcel nk'umutoza wungirije ndetse na Mushimiyimana watandukanye na APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Kanama 2021, nibwo Rayon Sports yasinyishije Lomami Marcel nk'umutoza wungirije ndetse inaha amasezerano Mushimiyimana Mohamed wakinaga wari umaze imyaka ibiri muri APR FC yagezemo avuye muri Police FC.

Lomami Marcel wahawe amasezerano nk'umutoza wungirije muri iyi kipe ayijemo nyuma yaho uyu mugabo ari umwe mu batoza bamaze kubaka ibigwi hano mu Rwanda kuko yazamuye amakipe abiri mu cyiciro cya mbere.

Lomami wigeze gutoza iyi kipe ya Gikundiro ndetse akanatwarana nayo igikombe ayigarutsemo nyuma yo kugira ibihe byiza mu mupira wo mu Rwanda by'umwihariko mu kiciro cya kabiri kuko mu mwaka wa 2019 yazamuye ikipe ya Gasogi United ndetse na Gorilla FC yagejeje mu kiciro cya mbere mu mwaka wa 2020.

Uyu mutoza kandi yanabaye umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports, akaba yarakinaga nka myugariro muri iyi kipe azafatanya na Masudi Djuma kuyitoza, aha kandi haravugwa ko Nshimiyimana Maurice uzwi nka Mason awe akaziyunga kuri aba bagabo mu gutoza Rayon Sports.

Uyu mukinnyi aheruka gutandukana na APR FC yari amazemo imyaka ibiri ariko bikaba byaramugoye kubona umwanya wo gukina bitewe n'abandi bakinnyi iyi kipe y'ingabo yari ifite bakinaga ku mwanya umwe basa naba muri hejuru.

Rayon Sports ikomeje urugendo rwo kwiyubaka yitegura shampiyona izatangira kuya 16 Ukwakira 2021 iheruka guha amasezerano abandi bakinnyi barimo Mico Justin.

The post Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Lomami Marcel nk'umutoza wungirije ndetse na Mushimiyimana watandukanye na APR FC appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ikipe-ya-rayon-sports-yasinyishije-lomami-marcel-nkumutoza-wungirije-ndetse-na-mushimiyimana-watandukanye-na-apr-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-ya-rayon-sports-yasinyishije-lomami-marcel-nkumutoza-wungirije-ndetse-na-mushimiyimana-watandukanye-na-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)