Ikorere umusaraba wawe! #rwanda #RwOT

webrwanda
0

"Abwira bose ati 'Umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorere umusaraba we iminsi yose ankurikire, kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye ni we uzabukiza. 'Luka 9:23-24

Aya ni amabwiriza asobanutse Yesu yaduhaye ku byo tugomba gukora, niba koko dushaka kumukurikira no kuba abigishwa be. Ariko se mu byukuri bisobanura iki "kwikorera umusaraba wanjye?"

Duhereye kuri ibi, dushobora gusobanukirwa ko "Kwikorera umusaraba wanjye" ari ngombwa kugira ngo mbe umwigishwa wa Yesu, kandi bigomba kubaho buri munsi.

Abantu ba mbere batumvira amategeko y'Imana, bazwi "Nk'abaguye", kubera ko bari bafite "umubiri", bituma barwanya Imana. Abantu bose barazwe uyu mubiri, kandi ugira ingaruka ku bitekerezo byacu, amagambo n'ibikorwa byacu.

Uko wakwikorera umusaraba wawe, ni uko waha ubuzima bwawe Yesu ukiyemeza kureka gukora icyaha, no gukora ibyo nshaka, hanyuma utangire gukorera Imana. Hakanira kamere yawe ibyo ikwifuzamo, urwanye n'irari n'ibyifuzo bibi biva mu mubiri wawe byose.

Kuba nahindura ibitekerezo byanjye bishya, ntabwo bivuze ko kamere yanjye yahindutse. Nahise mbona ko irari ryanjye rikiri rizima cyane, kandi ndacyageragezwa, iyi niyo mpamvu nkeneye kwikorera umusaraba wanjye buri munsi.

Umusaraba wari uburyo busanzwe bwo guhanwa bwakoreshwaga n'abaroma bategekaga mu gihe cya Yesu. Nta muntu washoboraga kumanikwa ku musaraba ngo abeho. Nyuma yo kubabazwa igihe runaka, amaherezo birangira apfuye.

None kwikorera umusaraba wanjye mu byukuri bivuze iki? "Kwikorera umusaraba wanjye" ni kintu kigomba kubaho mu bitekerezo byanjye. Iyo ibitekerezo bidashimisha Imana bije muri njye, ndabihakanira kandi "nkabica, nkabibamba" ku musaraba w'imbere muri njye ."Hanyuma rero noneho kwikorera umusaraba wanjye, ukuvuga "Oya!" ku bushake bwanjye, nkarwanya ukwifuza uko ari ko kose iyo ngeragejwe.

Kamere irababara iyo mpakanye ibitekerezo by'icyaha nsanzwe nkunda gutekereza kuko binyuranyije n'ubushake bwImana. Nyamara ibyo bimpaho mu gihe mba nifuza gukora ibishimisha Imana. "Kwikorera umusaraba wanjye" bitera imibabaro kumubiri wanjye, kuko nywima icyo ushaka. Bibiliya yita ibi 'kubabaza kamere,' kandi Intumwa Petero yaranditse ati: "Nuko ubwo Kristo yababarijwe mu mubiri mube ari ko namwe mwambara uwo mutima we nk'intwaro, kuko ubabarizwa mu mubiri aba amaze kureka ibyaha"1 Petero 4:1

Umwuka Wera ampa imbaraga zo gukomeza kubamba kamere yanjye ku musaraba, gukomeza kuvuga ngo 'Oya!' ku byo umubiri wanjye unsaba, kugeza irari ripfuye. Nibwo mba mbohowe rwose ingoyi z'icyaha.

Nk'umuntu, umubiri wanjye wuzuye ukwikunda. Niyo mpamvu Yesu avuga ko ngomba kwiyanga no kwikorera umusaraba wanjye kandi buri munsi mu buzima bwanjye bwose. Uko mpora nikorera uyu musaraba wanjye umunsi kumunsi, buhoro buhoro, nzatsinda icyaha kandi nzasa na Yesu. Ubuzima buzagenda burushaho kuba bwiza mu gihe ntakitwara nk'uko nabimenyereye.

Bible words explained: Take up your cross

Source: Activechristianity.org

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ikorere-umusaraba-wawe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)