Wisanga mu bihe bisharira, bya bihe uburira izina ubyita: Gusuzugurwa, kurenganywa no gutotezwa, kwiturwa inabi n'abo wagiriye neza, ubukene budashira,...mbese bya bihe bitera ipfunwe ku buryo uhora wiyumva nk'uri munsi y'abandi.
Kuko agahinda katarobanura, ntibitinya kugera ku muntu wese, ku muryango, ku bwoko no kubatuye igihugu runaka.
Uyu munsi mfashijwe n'iri jambo rivuga ko Imana ikuraho igitutsi bikemera!
"Imana yibuka Rasheli iramwumvira, izibura inda ye. Asama inda abyara umuhungu ati: 'Imana inkuyeho igitutsi.' Amwita Yosefu ati: 'Uwiteka anyongere undi muhungu.' Itangiriro 30:22-23
Wowe uri mu gisuzuguriro, utinze mu gisebo, baguhimbira ibinyoma bakubeshyera, ntako utagira ngo ugirire neza bose ariko inyiturano ni amarira, ibibazo ni uruhuri, urumva gupfa bikurutiye kubaho...
Ndakwibutsa ko guhindukiza ibihe bibi bikaba byiza, ku Mana ni nko guhumbya! Imana ya Yakobo igukureho igitutsi mu izina rya Yesu/Yezu!
Aya ni yo magambo nkwaturiyeho aka kanya. Uyakire wizeye! Bikubere isengesho rya nonaha. Amen!
Ubutumwa bwa Dominic Ashimwe yasangije abantu, by'umwihariko abamukurikira kuri Instgram
Reba hano indirimbo: NEMEREWE KWINJIRA - Dominic Ashimwe
Wareba kandi n'iyi nyigisho: Imana idukureho agasuzuguro kose/Kuyoboza Imana inzira || Pastor Desire H.
Source : https://agakiza.org/Imana-ikuraho-igitutsi-bikemera-Dominic-Ashimwe.html