Imana irashaka ko tuyigandukira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuganduka bivuga kuyoboka no gukurikiza icyo ukuyobora agusaba ndetse akenshi n'icyo akubwira gukora nubwo utari ukifitemo ugikorera kumwumvira.

Umuntu ugandukirwa yategeka imyambaro wambara ukabikora, amasaha uryamiramo ukabyumvira mbese iyo ufite uwo ugandukira ntuba ukiri uwawe. Urugero ni urw'umwana mu rugo ntakora ibyo ashaka akora ibyo Se/Nyina amutegeka.

Imana yifuza ko abayizera bagendera munsi y'ukuboko kwayo, bakayubahira ibyo ibategeka byose kuko impamvu ibibashakaho ni uko hari n'abandi bagandukira ibindi (hari abagandukira Satani, umugore akagandukira umugabo we, abana bakagandukira ababyeyi…) kandi bidahwanye na Yo.

Utagandutse ntunezeza Imana kubera ko uba uyigandiye kandi kuyigandira kwawe bivuze kudakora ubushake bwayo. Bibiliya ivuga ko icyaha ari cyo bugome, mbese ugomye cyangwa uwigize ikigande aba akoze icyaha.

Umuntu ugandukira Imana ni nawe ubasha kurwanya Satani akamuhunga kuko aba yumvira Umugenga, na we amubera inkomezi akanesha. Yakobo 5.4: Agaragaza ko ubucuti bw'iby'isi butera kwangwa n'Imana kuko uba utakigandukira Imana, uba ufite undi ugandukira (ari we muyobozi w'iyi si Satani.

Ibituma Satani Akwiye Kurwanywa

Satani akwiye kurwanywa bikomeye kuko ni umwanzi w'abana b'Imana. Dore uburyo akoresha arwanya abana b'Imana:

Gutandukanya umuryango: Ubu Satani afite umushinga ukomeye wo gutandukanya abakundanye ndetse bakanashakana, aho abari bafitanye urukundo ibaremamo urwango ihereye ku bintu by'ubusabusa. Ababyeyi ntibakibanan'abana babo kandi ibyo bapfa bisan'ibitariho.

Gutakaza ikizere:Iturufu ari gutsindisha benshi ni ukwambura icyizere cy'ejo hazaza abantu b'ingeri zose. Umuntu akaba afite ubwenge n'ibindi ariko akakwereka ko nta byiza uzabona kandi nta n'inzira wabona zo kugera ku byo wifuza. Ariko mu Mana byose birashoboka. Mu ndirimbo y'108 igaragarizaga abantu ko nubwo Satani abatakariza icyizere ariko mu Mana hari ibyiringiro byuzuye kandi bidakoza isoni nyirabyo.

Nubwo ugandukira Imana yakena, akababara nk'abandi ariko hari ubundi buzima aba ategereje butabonerwa mu isi irimo umwijima n'ibyaha.Gandukira Imana niba ukeneye kugubwa neza kandi ibyiringiro byawe ntibizagukoze isoni!!!

Intwaro Satani Akoresha Arwanya Abana b'Imana.

Uburiganya: Abefeso 6.10 umwanzi Satani intwaro ikomeye arwanisha ni uburiganya kandi iri gukora cyane muri iyi minsi igatsinda benshi.

Urupfu: Satani ajya atinyisha abantu ababwira iby'urupfu kandi nta bubasha afite bwo gutandukanya umwuka n'ubugingo bw'umuntu usibye Imana yo yonyine.

Ubukene: Abantu birengagije ko Imana ari iyo ikenesha kandi ikanatanga ubutunzi bityo Satani yababoheye mu gafuka basengeramo birukana dayimoni w'ubukene (kandi atanabaho) nyamara atari n'ingeso cyangwa dayimoni nk'uko babyibwira (abaye ari dayimoni abantu baba barwaye abadayimoni baba ari benshi.)

Igisuzuguriro:Satani yambika abantu igisuzuguriro bakiheba bakiganyira nyamara ibyo ntawe ubifite ho ububasha usibye Data wa twese wo mu ijuru.

Muri macye kugandukira Imana no gukora ibyo idutegeka ni wo muti w'ibibazo byose.

Umwigisha: Kanobana Jean Baptiste

Source: cepurhuye.org



Source : https://agakiza.org/Imana-irashaka-ko-tuyigandukira.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)