Ibi mvuga ni ukuri nya kuri! Ni Imana yibitseho ububasha bwo guhindukiza amateka asharira urimo, ikarema ibitatekerezwaga n'uwariwe wese bikabaho, mu kanya nk'ako guhumbya uwariraga akamwenyura.
Tekereza ko Abisiraheli na bo bageze ku nyanja itukura, babuze icyo bakora: Imbere ari inyanja, ku mpande zombi ari imisozi, inyuma yabo ari amagare y'ingabo za Farawo, ibuka ko bahise batangira gutuka Mose bamubwira ko birutwa nuko yari kubarekera muri Egiputa.
Ibaze! Nubwo rwose nta gisubizo bari bafite imbere yabo, Mose yinginze Uwiteka ataka cyane. Kwa kundi rero Imana ijya itungurana ikitamurura, ko yabigenje, ibaza Mose impamvu ayitakira, iramubwira iti: 'Ni iki ufite mu ntoki zawe?' Mose asubiza Uwiteka ko afite inkoni, Uwiteka aramubwira ati: 'Ngaho yirambure hejuru y'inyanja urabona inzira.' Uko ni ko byahise bigenda murabyibuka.
Umuhanuzi Habakuki we ati: 'Nzahagarara ku munara wanjye aho ndindira ntegereze icyo Uwiteka ambwira kandi azansubiza ku cyo namuganyiye.'
Ndakurahiye! Si igihe cy'Abisiraheli gusa ahubwo n'uyu munsi Imana iracyiyerekana.
Nubwo uyu munsi wumva andi majwi menshi aguca intege, ariko hari umunsi uzumva ijwi rya Yesu ritameze nk'ayo yose wumva, rizaza rivuga neza mu mutuzo mwinshi, bene iryo jwi ni iry'ubutabazi buva ku Mana.
Imibereho isharira urimo, uko waba umeze kose nonaha, stress nyinshi, kubura ibitotsi kubera ibibazo, gutsindwa mu ishuri, ibihombo bidashira muri business yawe...aho waba ugeze hose. Nubwo ubona nta nzira, ibuka ko no mu gikuta Yesu we aba ahabona inzira ngari yagucishamo bikemera.
Abantu babasha kurebera inyuma bakibwira ko wowe uri mu munyenga, mu bihe byiza biryoshye, uguwe neza ariko Imana ni yo imenya neza uko umuntu abayeho kuko ni yo izi ibibera mu nguni z'umutima wawe n'ibiwushengura byose.
Irabizi uko ugowe, ariko ikakubwira ko nuguma mu mwanya wawe neza izakugarukaho igufitiye imbabazi nyinshi, ikore ibitatekerezwaga n'abantu.
Mu makosa Imana itatinyuka gukora ni UGUHEMUKA! Komera ugwize imbaraga z'umutima iracyagukunda!
Ubutumwa bw'umuhanzi Domnic Ashimwe
Source : https://agakiza.org/Imana-ntishobora-kuguhemukira-Dominic-Ashimwe.html