Imbwa yiruka ntiyantuka ngo mbabare, abavuga 'Ntamyaka100' bazateza cyamunara u Rwanda- Sadate& Sewase #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bagabo bombi bakunze gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, baganiriye na UKWEZI TV, bagarukaku ngingo zinyuranye zirimo ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga muri iki gihe.

Munyakazi Sadate wigeze kuyobora Rayon Sports, ni umwe mu badatinya kugaragaza ibitekerezo bye ku mbuga nkoranyambaga gusa rimwe na rimwe ntibyakirwe neza ndetse bigatuma hari abamwibasira bakamutuka.

Avuga ko kuba hari abamutukira ibitekerezo bye, ari inzira ikiri ndende mu kumva ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ariko ko bitatuma ahunga imbuga nkoranyambaga ahubwo ko bimuha imbaraga zo gukomeza kwigisha abantu kumenya uburyo barushaho gukoresha imbuga nkoranyambaga mu byubaka.

Karangwa Sewase wanifuje ko yazahurira mu kiganiro na Munyakazi Sadate na we ni umwe mu bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga by'umwihariko Twitter.

Uyu mugabo ukunze no kugaragara mu busesenguzi bugaragaza ibyiza u Rwanda rukomeje kugeraho, na we ni umwe mu bakunze kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga kubera ibitekerezo bye ariko bigakorwa na bamwe mu batavuga rumwe n'ubutetsi bw'u Rwanda.

Sewase avuga ko akenshi abamutuka baba baniyoberanyije kuko baba bariyise amazina mahimbano.

Ati 'Uwiyita Imbwayiruka cyangwa Nyirahukuyomumasaka, antuse mufata nka Nyirahuku yo mu masaka nyine cyangwa se Imbwa yiruka nk'uko yiyise.'

Banagarutse ku mvuga igezweho muri iyi minsi ikunze kuvugwa n'abiganjemo urubyiruko igira iti 'nta myaka ijana', bavuga ko iyi mvugo yumvikanishamo gutakaza icyizere.

Karangwa Sewase avuga ko uku kwitakariza icyizere bikomeje byazatuma ibyo u Rwanda rwagezeho bitabasha gusigasirwa.

Ati 'Mu gihe kizaza twazaterwa n'ibyihebe abana bakavuga bati 'mureke u Rwanda turuteze cyamunara nta myaka 100' ntawuzajya ku rugamba aravuga ati 'njye nta myaka 100 ndajya kwirirwa ndwana se mara iki hariya.'

IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Imbwa-yiruka-ntiyantuka-ngo-mbabare-abavuga-Ntamyaka100-bazateza-cyamunara-u-Rwanda-Sadate-Sewase

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)