"Dawidi abwira Umufilisitiya ati 'Wanteranye inkota n'icumu n'agacumu, ariko jyewe nguteye mu izina ry'Uwiteka Nyiringabo, Imana y'ingabo za Isirayeli wasuzuguye. Uyu munsi Uwiteka arakungabiza nkwice nguce igihanga, kandi ndagaburira ibisiga byo mu kirere n'inyamaswa z'inkazi zo mu ishyamba intumbi z'ingabo z'Abafilisitiya, kugira ngo abo mu isi yose bamenye ko muri Isirayeli harimo Imana." 1Samweli 17:45-46
Icyatumye Dawidi atsinda Goliyati, ni uko intego ye yo kurwana kwari ukugira ngo abo mu isi bose bamenye yuko muri Isiraheli hakiri Imana. Dawidi yari afite umutima wagutse, kuko yashakaga kwerekana ko Imana ikiri muri Isiraheli.
Harya wowe ibyo usaba ni ibyo kumara iki? urashaka kubaka inzu ngo wemeze abantu? urashaka kugura imodoka ngo abantu babone ko uri igitangaza? urashaka gutunga amafaranga yo kumara iki? Ese ufite izihe ntego z'Ubwami bw'Imana? imigisha wifuza ni iyo kumara iki?
Abantu benshi kubera bakuranye ibirarane by'ibiryo, imyambaro, icyubahiro, agaciro,... iyo akuze akagira umugisha, akagira ibintu ahita ashaka guhita akuramo ibirarane agashaka kubaho yemeza abandi. Agashaka kubaho yereka ko ari hejuru y'abandi bose, ariko mu by'ukuri ibyo bintu afite bidafitanye isano n'ubwami bw'Imana.
Ibi mvuze, abakire bose babimenye abapfakazi babona amazu yo kubamo, imfubyi zabona amashuri, zikabona imyambaro, zikabona ibiryo. Rimwe na rimwe hari igihe dutunga n'ibyo tudakeneye cyane kandi hari abantu babikeneye babibuze duturanye na bo, dusengana na bo, mu buzima bwa buri munsi ari bene wacu.
"Kugira ngo abo mu isi yose bamenye ko muri Isirayeli harimo Imana"
Dawidi yari afite intego ivuga ngo izina ryawe(Imana) riramenyekana ku isi hose! Harya wowe nupfa tuzakwibukira kuki? Wamenyekanishije izina ry'Imana mu isi?
Mu isi ntabwo turi ba mukerarugendo, ntabwo twaje gutembera. Twaje guhagararira ubwami bw'Imana, tubayeho kugira ngo izina ry'Imana rihimbazwe. tubayeho kugira ngo izina ry'Imana ryubahwe.
Reba hano iyi nyigisho yose yateguwe ikanatambutswa na Pasiteri Desire Habyarimana kuri Agakiza Tv
Source : https://agakiza.org/Imigisha-wifuza-ni-iyo-kumara-iki-Pst-Desire-Habyarimana.html