Imirenge 10 yagumishijwe muri Guma mu Rugo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minaloc ivuga ko hari imwe mu mirenge yari imaze igihe muri guma mu rugo yavanywemo mu gihe indi 10 ikomeje kugumamo kugeza ku itariki ya 31 Kanama 2021 kubera ko ikomeje kugira ubwandu bukiri hejuru.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, rivuga ko imirenge yashyizwe muri guma mu rugo harimo uwa Byimana mu Karere ka Ruhango, uwa Tumba na Gishamvu mu Karere ka Huye.

Hari kandi imirenge ya Rukara, Murundi, Nyamirama na Mwiri mu Karere ka Kayonza ndetse n’Imirenge ya Muhura, Remera na Kageyo mu Karere ka Gatsibo.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko abatuye muri iyo mirenge yagumishijwe muri guma mu rugo basabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 yatanzwe n’inzego zishinzwe ubuzima.

Muri utu turere kandi ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19, inzego z’ibanze n’iz’umutekano zikaba zasabwe gukurikiranwa ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.

Abaturarwanda bakomeje gusabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 bakaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune cyangwa bakoresha umuti usukura intoki, bakora ingendo ziri ngombwa, bahana intera ndetse bibuka kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru.

Umurenge wa Tumba mu Karere ka Huye ni umwe mu yashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo



source : https://ift.tt/3lWi9jK
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)