Imirenge 50 imaze igihe muri Guma mu Rugo ishobora gukurwamo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho mu gihe iminsi 14 iyo mirenge yari yahawe yarangiye ku wa 10 Kanama 2021. Abaturiye iyo mirenge n’abayigendamo barifuza kumenya ikizakurikiraho.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko kugeza ubu hakozwe igenzura na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo hamenyekane ishusho nyir’izina y’uko Covid-19 ihagaze muri iyo mirenge.

Yagize ati “Iminsi 14 yagombaga kurangira uyu munsi, ariko guhera ku Cyumweru Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gupima abantu benshi haba mu tugari, ku mihanda no bice by’ubucuruzi ahahurira abantu benshi kugira ngo irebe ibipimo uko bihagaze kuri uyu munsi bizusumwe hanyuma bize gufatwamo umwanzuro uzatangarizwa abaturage mu gihe cya vuba.”

Yakomeje agira ati “Hari n’imirenge imwe n’imwe mu bipimo byari byakurikiranye mu minsi yashize yagendaga igaragaza kongera kuzamuka ariko hari ni iyagaragaje kongera kumanuka, ariko ibyo bipimo byafashwe guhera ku cyumweru birasuzumwa bitarenze ejo (kuri uyu wa Gatatu) tuzaba twabonye igisubizo cya nyuma tugeza ku baturage. Abari muri Guma mu Rugo baraba bayirimo mu gihe tutarakora isuzuma ngo tubatangarize ibyavuyemo.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yafashe umwanzuro wo gushyira iyo mirenge muri Guma mu Rugo ku wa 26 Nyakanga 2021.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bugaragaza ko iminsi 14 ya Guma mu Rugo yatanze umusaruro mu gukurikirana abarwayi ba Covid-19 bari barwariye mu ngo ndetse no kugenzura iyubaharizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, nk’imwe mu Ntara ifite imirenge myinshi iri muri gahunda ya Guma mu Rugo, dore ko ifite imirenge 25 yabwiye IGIHE ko iyi gahunda yatanze umusaruro ugaragara kuri ubu ikaba ihagaze neza.

Ati “Tugiye muri gahunda ya Guma mu Rugo twari dufite imibare isaga 7500 by’abantu bari barwariye mu ngo kandi abenshi bari biganje muri iyo mirenge. Byaradufashije, kuko twabanje kwigisha abaturage kubahiriza amabwiriza, biduha umwanya wo gukurikirana abarwayi kandi kuri ubu byaragabanutse cyane. Mu ijoro ryakeye twari dufite abarwayi barwariye mu ngo hose, barenga gato 3400 birumvikana ko bagabanutsemo kabiri.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugerero Dancille, yo ifite imirenge itatu gusa yo mu Karere ka Rulindo yari ari muri iyi gahunda ya Guma mu Rugo, yavuze ko kuri ubu byifashe neza ariko hategerejwe igisubizo kigomba guturuka mu isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Inkuru bijyanye: COVID-19: Imirenge 50 yashyizwe muri Guma mu Rugo mu gihugu hose

Umurenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo ni umwe muri 50 yashyizwe muri Guma mu rugo/ Ifoto: Dushimimana Pacifique



source : https://ift.tt/3sbOTqC
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)