Impamvu Lionel Messi yahisemo nimero 30 muri PSG mu akanga 10 yandikiyeho amateka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntabwo bikiri ibihuha, nyuma yo gutandukana na FC Barcelona, umunya-Argentine, Lionel Messi yamaze gusinyira FC Barcelona amasezerano y'imyaka 2 aho yihitiyemo kuzajya yambara nimero 30 aho kwambara nimero 10 Neymar yari yemeye kumuha.

Ku munsi w'ejo nibwo uyu rutahizamu yahagurutse muri Espagne yerekeza mu Bufaransa gukora ikizamini cy'ubuzima abundi agahita asinyira iyi kipe.

Messi w'imyaka 34 yasinye imyaka 2 ishobora kongerwaho umwe. Nyuma yo gusinya, Messi aganira n'urubuga rwa Paris Saint-Germain, yagize ati 'Ntegereje gutangira urugendo rushya hano i Paris. Ikipe n'icyerekezo cyayo bihura cyane n'intego zanjye.'

'Nzi uburyo abatoza n'abakinnyi bari hano ari abanyempano. Niteguye gukorana na bo, tukubaka ikintu gikomeye ku ikipe n'abafana. Si njye uzabona nkandagiza ikirenge mu kibuga cya Parc des Princes.'

Uyu rutahizamu akaba azajya yambara nimero 30, ni mu gihe benshi bari biteze ko ahita afata nimero 10 nk'iyo yambaraga muri FC Barcelona.

Ndetse amakuru avuga ko Neymar bakinanye muri FC Barcelona yari yemereye ubuyobozi n'uyu mukinnyi ko azamuha iyi nimero ariko akaza.

Gusa Lionel Messi akaba yanze iyi nimero we ngo avuga ko yifuza nimero ze za kera yahereyeho akinira FC Barcelona yaba 30 cyangwa 19.

Ariko ku giti cye ngo yifuzaga nimero 30 yahereyeho akizamuka muri FC Barcelona nkuru muri 2003 mbere y'uko muri 2006 yambara nimero 19 yavuyeho afata nimero 10.

Umunyezamu w'umusimbura wa Paris Saint Germain, Alexandre Letellier wambaraga nimero 30 akaba yemeye gutakaza iyi nimero ayiha Lionel Messi kuko ari yo yifuzaga.

❤️ #PSGxMESSI 💙

🛒 https://t.co/Y0Ld6bgt3F pic.twitter.com/ydcuurK2AP

â€" Paris Saint-Germain (@PSG_inside) August 10, 2021

Retour sur les tests physiques et médicaux de notre Parisien, 𝗟𝗲𝗼 𝗠𝗲𝘀𝘀𝗶 ! 🔴🔵#PSGxMESSI @Aspetar pic.twitter.com/m3ULheWBcS

â€" Paris Saint-Germain (@PSG_inside) August 10, 2021

Messi na perezida wa PSG basinya amasezerano
Yerekanywe nk'umukinnyi wa PSG
Messi yahisemo kwambara nimero 30



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impamvu-lionel-messi-yahisemo-nimero-30-muri-psg-mu-akanga-10-yandikiyeho-amateka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)