Impamvu u Rwanda rwirinze kuzamura ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu itangazo RURA yashyize hanze ku wa 14 Kanama 2021 yavuze ko u Rwanda rwahisemo kwigomwa amahoro yari asanzwe yakwa ku bikomoka kuri peteroli kugira ngo ubukungu budahungabana.

RURA yavuze ko muri aya mezi abiri ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bizaguma uko byari biri, aho mu Mujyi wa Kigali igiciro cya lisansi kuri litiro kitagomba kurenga Amafaranga y’u Rwanda 1,088, mu gihe litiro ya mazutu nayo itagomba kurenza Amafaranga y’u Rwanda 1,054.

Si ubwa mbere u Rwanda rwigomwa amahoro rwakuraga ku bikomoka kuri peteroli mu rwego rwo kwanga ko byagira ingaruka ku bukungu kuko no muri Gicurasi 2021 rwabikoze ibiciro ntibyahinduka.

Uyu mwanzuro wafashwe mu gihe ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku Isi byari byazamutseho 17% ibintu byari gutuma no mu Rwanda bizamuka ku kigero cya 7%.

ITANGAZO: N’ubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kwiyongera ku isoko mpuzamahanga, @RwandaGov yafashe icyemezo cy’uko ibiciro muri Kanama na Nzeri 2021 biguma uko byari bisanzwe.@RwandaGov yemeye kwigomwa amahooro yari asanzwe yakwa ku bikomoka kuri peteroli.#RwOT pic.twitter.com/KBLvWfgn39

— Rwanda Utilities Regulatory Authority - RURA (@RURA_RWANDA) August 14, 2021

U Rwanda rwirinze kuzamura ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu kwanga ko byagira ingaruka ku bukungu



source : https://ift.tt/2UoWKog
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)