Impamvu u Rwanda rwohereje ‘Special Forces’ muri Centrafrique kandi rufiteyo abandi basirikare - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Ukuboza 2020 ni bwo u Rwanda rwohereje Umutwe w’Ingabo zidasanzwe muri Centrafrique binyuze mu mikoranire isanzwe hagati y’ibihugu byombi. Izi ngabo zoherezwa zahawe inshingano zo kubungabunga umutekano n’ibikorwa by’amatora yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020.

Abagize Special Forces bageze muri Centrafrique bahasanga abandi basirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri iki gihugu.

Ni ibintu byibajijweho kuko bamwe batumvaga impamvu u Rwanda rushobora kohereza muri Centrafrique abasirikare bafite ubutumwa busa n’ubwihariye mu gihe rwari rusanzwe ruhafite abandi.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 5 Kanama nyuma yo kwakira Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra uri mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda, yagarutse ku butumwa aba basirikare bose bafite muri iki gihugu.

Perezida Kagame yavuze ko inshingano z’abasirikare u Rwanda rufite muri Centrafrique binyuze mu Muryango w’Abibumbye ari zimwe n’iza Special Forces nubwo zisohozwa mu buryo butandukanye.

Ati “Ingabo zoherejwe muri biriya byiciro bitandukanye zifite inshingano zimwe, zifite inshingano zimwe ariko zisohoza mu buryo butandukanye. Dufite ingabo zavuye mu Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye zimazeyo imyaka myinshi.”

“Ku rundi ruhande abandi basirikare twohereje hariya binyuze mu masezerano ibihugu byombi bifitanye, boherejwe mu buryo bwo kongerera imbaraga zari zatanzwe mbere.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwohereje Special Forces kuko rwashakaga ko ubutumwa bwihuta kuko amategeko ayigenga atandukanye n’agenga abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Ati “Navuga ko mu guhangana n’ibibazo tugomba gukemura aba basirikare boherejwe mu byiciro bibiri, umutwe umwe ushobora kwihuta kurusha undi. Hari amabwiriza atandukanye agenga uwo muvuduko ariko aya mategeko na yo ajya gusa ni nk’uko mwese mwakwemeranya ko mugiye gukora ikintu ndetse mukabibona mu buryo bumwe ariko umwe akaba abasha kwihuta kurusha undi."

Ntitwari gutegeka Ingabo za Loni

Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo gusesengura ari bwo basanze bikenewe ko hakoherezwa abandi basirikare basohoza inshingano vuba.

Ati “Hari ukumva uburyo ibintu byihutirwa ubwo twafataga umwanzuro wo kohereza abasirikare binyuze mu bufatanye ibihugu byombi bifitanye. Buri umwe yatekerezaga ko nidutegereza ziriya ngabo zindi bishobora gufata igihe kinini cyo kugera ku ntego ugereranyije n’ishyirwa mu bikorwa ryari rikenewe mu bijyanye n’igihe.”

“Centrafrique yari igiye kwinjira mu matora, iyi mitwe yari ifite imbaraga kandi isatira umurwa mukuru. Yego abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bari bariyo, ndabizi neza ko batashakaga ko ibi biba, ko inyeshyamba zigarurira umujyi wa Bangui zikabuza amatora kuba, wenda hari ibyo bari bakiga murabizi rimwe na rimwe ibintu byo mu biro bigira ingaruka ku myanzuro, ndakeka ko ibi ari byo byabaye.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko nubwo u Rwanda rwari rufite abasirikare muri Centrafrique, rutashoboraga kubaha amategeko kuko bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Ati “Kandi ntitwashoboraga gutanga amategeko ku basirikare bacu bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye kubera ko bari munsi y’amategeko yawo[...] ntitwashoboraga gukora ibyo.”

“Twabashije koherezayo abasirikare binyuze muri iyi gahunda mu buryo bwihuse hagamijwe gusohoza inshingano Umuryango w’Abibumbye wagakwiye kuba ukora ariko bakaba baragendaga gake, uko ni ko amabwiriza abagenga abitegeka, sinabihindura, Perezida Touadéra ntiyashoboraga kubihindura ariko hari hari ikibazo gikeneye gukemurwa byihuse.”

“Special Forces” ni umutwe w’igisirikare wihariye, uba urimo abantu batojwe byihariye. Ni wo woherezwa kuri Operasiyo zihariye, aho rukomeye, muri make ujya ahari umwanzi wigize kabushungwe.

Abawujyamo batoranywa mu bandi basirikare basanzwe ariko hagendewe ku bintu byinshi birimo ubushobozi bwa buri umwe, yaba mu mirwanire, ubumenyi yihariye cyangwa se mu gutanga amabwiriza.

Nyuma yo gutoranywa, barongera bakoherezwa mu myitozo imara amezi atandatu, umwaka cyangwa se imyaka ibiri bitewe n’aho bakenewe kuzakora mu kazi kabo ka buri munsi.

Akenshi iyo boherejwe mu kazi, bakunze gukora mu matsinda y’abantu bake, ku buryo nk’abasirikare 600 bashobora gukwira umujyi wose kandi bagahashya umwanzi mu gihe gito kandi mu buryo bwapanzwe neza.

Aba boherejwe muri Centrafrique bafite inshingano zikomeye zo gucunga umutekano no gukora akazi kose gashoboka mu gihugu ku buryo gikomeza gutekana.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwohereje 'Special Force' muri Centrafrique kuko rwashakaga ko ubutumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu bwihuta
Special Force y'u Rwanda yitwaye neza mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique
Ingabo z'u Rwanda zimaze kugarura umutekano mu duce dutandukanye twa Centrafrique

Amafoto: Niyonzima Moïse

Video: Hakizimana Alain




Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)