Impungenge ku bibuga by’imikino bigezwe ku buce byubakwamo amashuri mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari benshi banyujijweho ikinyafu, bazira ko bagorobereje mu ku ishuri bakina karere, cyangwa se bashiki bacu baryoherewe n’udukino nka mabigibigi, agatenesi, gusimbuka umugozi n’ibindi, bakibagirwa ko hari uturimo tw’umugoroba tubategereje imuhira.

Ibibuga ku mashuri yaba abanza n’ayisimbuye byahoze ari isoko y’ibyishimo ku banyeshuri, bikabafasha gusubiza ubwenge ku gihe nyuma y’amasaha menshi y’imihiriko n’amahurizo, bikaba n’isoko y’ubusabane hagati y’abanyeshuri.

Hari aho wasangaga nk’ikibuga kimwe gihuriraho abanyeshuri barenga 1000 bigabanyije mu dukipe duto bitewe n’icyo buri mwana akunda gukina mu byishimo by’akaburarugero.

Ubusanzwe siporo ifatwa nka kimwe mu bishobora gufasha umuntu kugira ubuzima bwiza nko gukumira indwara y’umubyibuho ukabije n’izidakira nka diyabete, izifata umutima n’izo mu mutwe nubwo akamaro kayo katarangirira aho gusa by’umwihariko mu bana bakiri bato.

Abahanga bavuga ko gukina byigisha abana amasomo y’ubuzima nko gukorera hamwe, kwigirira icyizere, kwimenyereza kugira inshingano, kwiremamo ikinyabupfura no kwiha intego ndetse no kuyigeraho.

Ibikorwa by’imikino yo ku ishuri ngo bishobora kugira uruhare rungana na 50% by’imyitozo ngororamubiri abana basabwa gukora buri munsi. Ni naho abana bitoreza bakanakuza impano zabo zikaba zabageza no ku rwego rwo guhatanira imidali mu mikino Olempike nk’iyaberaga i Tokyo mu minsi ishize.

Nubwo bimeze bityo, amwe mu mashuri y’iki gihe yaba aya leta cyangwa abikorera, afite ikibazo gikomeye cyo kutagira ibibuga by’imikino.

Amwe aherereye aho twakwita mu manegeka ku buryo bigoye ko hakorwa ibibuga runaka nubwo haba hari ubutaka. Andi afite icyo kibazo cyo kutagira ubutaka, byatumye mu gihe cyo kwagura ibyumba by’amashuri hakenurwa ikibazo cy’ubucucike, ibibuga byarasatiriwe bikubakwamo.

Kuva u Rwanda rutangije gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda mu mu 2008, yaje kwaguka ikaba 12, Guverinoma yatangiye kubaka ibyumba by’amashuri bishya kugira ngo abo bana babone aho bigira. Hamwe harubatswe ubutaka burashira amahitamo asigara ari ukubaka mu bibuga.

Usibye kudindiza impano z’abana ni ikibazo gishobora no kubangamira imyigire

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kimisagara, mu Karere ka Nyarugenge, Nsengimana Charles, yaganiriye na IGIHE ku bijyanye n’uburyo bitwara nka kimwe mu kigo gifite abanyeshuri benshi badafite aho bisanzurira kuko abana bagera ku 4000 barimo abiga mu cyiciro cy’incuke, icy’abanza n’ayisumbuye.

Ati “Ni uko turi mu bihe bya Covid-19 aho abana batemerewe gukina nk’uko bisanzwe ariko ubundi kutagira ibibuga ni ingorane. Ntabwo abana bidagadura uko bikwiye. Mu bihe bisanzwe bisaba ko bakina mu byiciro kuko dufite ikibuga cya Volleyball.”

“Bagombye kujya mu bibuga ari benshi bagakora n’umwanya munini. Bituma hari impano zimwe na zimwe zitigaragaza uko byakagombye. Birumvikana bigira ingaruka ku banyeshuri no ku iterambere rya siporo mu Rwanda. Natwe abarimu hari igihe dukenera gukina, ntabwo abantu baba bisanzuye uko bikwiye.”

Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Kamuhoza, Nkomezi Alex Sebagabo avuga ko kuba umwana yakwiga atidagadura bibangamira amasomo n’imyitwarire kuko abana badakina barigunga.

Ati “Siporo mu burezi yubaka umwana mu buryo bwinshi; n’uwakinnye akaruhuka ubasha kumuha umubare cyangwa Icyongereza akarushaho kubyumva. Habamo no gusabana birenze uko basabanira mu isomo.”

“Ubusanzwe n’abakinnyi bose bakina ku rwego rw’igihugu imikino nka football, basketball, volleyball, akenshi bavaga mu bigo by’amashuri. Niba umwana atabitojwe akiri muto agategereza ko azajya muri ‘internat’ aho azakubitana n’ababifite, uwo azaba afite ubukererwe mu mikinire.”

Mu Ishuri Ribanza rya Kamuhoza na ho ikibazo cy'ibibuga by'imikino baragifite kandi bigaragara ko ntaho bafite byakubakwa bitewe n'imiterere yaho. N'ahari hasigaye harubatswe hagamijwe kurwanya ubucucike mu mashuri

Yongeyeho ati “Inzego zishinzwe uburezi zivuga ko aho bishoboka bazimura abaturage bakabaha ingurane hakaboneka imbuga yo gukiniramo ariko aho kugira ngo byaguke haza inyubako n’ahari gato kakagenda. Nihaba ubushake bizakorwa cyangwa uburyo turi kubaka amashuri ya ‘etage’ buzatuma ibibuga biboneka ariko na bo barabizi.”

Kwari ugukemura ikibazo cyihutirwa

Umwarimu wigisha Siporo muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Uburezi, Ngarambe François, yavuze ko kuba ibibuga by’imikino byaratewemo ubusitani cyangwa bikubakwamo amashuri, ari ikibazo cyizwi ku rwego rw’igihugu.

Ahamya ko mbere na mbere icyari gikenewe ari uko abana babanza kubona aho bigira ariko ngo n’aho bidagadurira harakenewe.

Ati “Kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza akenera gukora siporo; n’aba barwayi ba Covid-19 mu miti ya mbere babaha harimo no kubakoresha siporo. Umwana akuze adakora siporo yazayikora afite imyaka ingahe?”

“Twanabiganiriyeho mu itorero ry’aba-Sportif ryabereye i Nkumba na Minisitiri [Uwacu Julienne] twabimubwiye avuga ko bigiye gukosorwa. Twanagaragazaga n’ibigo by’amashuri byubatse mu manegeka bidashobora kugira ibibuga.”

Ntabwo gahunda ihari ari ugusenya ibibuga hubakwa amashuri

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko bizwi ko hari amashuri atagira ibibuga by’imikino ariko ko bikenewe.

Kuba ibibuga byarubatswemo amashuri ngo si yo yari amahitamo ya mbere ahubwo harebwe igikenewe kurusha ibindi.

Ati “Ntabwo twavuga ko gahunda ihari ari ugusenya ibibuga tukubaka amashuri, ni ukubikora byombi aho bishobotse. Aho twubaka amashuri aho bishoboka n’ibibuga biba birimo nk’ayubakwa mu Midugudu y’intangarugero.”

Aho byagiye bibaho ko ibibuga byubakwamo amashuri si uko ari byo byari bigambiriwe, hari igihe rimwe na rimwe ikibazo kiba kiri ahantu nk’ubucucike abantu bareba igikenewe kurusha ibindi muri icyo gihe ariko na none hari izindi gahunda zo gushyira ibibuga ahantu hatandukanye mu gihugu no mu buryo busanzwe abaturage bakaba babona aho bakinira, n’ibyo bibuga bisanzwe bibakaba byakoreshwa n’abanyeshuri.

Yavuze ko aho bidashoboka ko hajya ibibuga bisanzwe harebwa nk’ibya football na volleyball bitavuze ko abana batakina ahubwo hazakomeza kurebwa ubwoko bw’imikino yindi yakinwa.

Mu Rwunge rw'Amashuri rwa Kabusunzu mu Karere ka Nyarugenge, imbuga nto abanyeshuri bashoboraga gukiniramo iri kubakwamo ibyumba by'amashuri
Mu Kigo cy'Urwunge rw'Amashuri rwa Kimisagara bafite ikibuga cya Volleyball abanyeshuri bashobora gusimburanamo
Mu Rwunge rw'Amashuri rwa Kimisagara habarurwa abanyeshuri bagera ku bihumbi bine ntaho kwidagarurira bafite

Amafoto: Yuhi Augustin




source : https://ift.tt/3soOLnv
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)