Imvano yindirimbo nshya 'Rwambyaye' ya Clari... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ni indirimbo yakubiyemo amarangamutima ye ku gihugu cyamubyaye (u Rwanda), kikamurera ndetse Imana ikamuha amahirwe n'inganzo yo kugikorera. Avuga ko "u Rwanda ni umutima, indangagaciro, aho uri hose rukubamo iyo utari ikigaande".

Yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo yamujemo muri Mutarama 2021 ubwo yari yatembereye n'inshuti ze bageze i Rulindo ku kirenge cya Ruganzu.

Avuga ko icyo gihe iyi ndirimbo yamujemo iri mu njyana y'ikinyemera, nyuma aza kuyivugurura igenda nk'uko yasohotse imeze. Ati 'Yaje ubwo twitegerezaga ibyo binyaburanga n'ingoro z'umurage wacu muri ubwo butembere.'

Clarisse Karasira aherutse guhembwa n'Inteko y'Umuco ku bwo guteza imbere Ikinyarwanda. Avuga ko Inteko y'Umuco yamusabye guhitamo indirimbo yakora bamuteye inkunga ahitamo 'Rwambyaye'.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'RWAMBYAYE' YA CLARISSE KARASIRA

Iyi ndirimbo yagombaga gusohoka muri Gicurasi 2021 ariko bategereza kuyishyira hanze muri ibi bihe ubusanzwe Abanyarwanda bizihiza umuganura.

Ijambo 'Umuganura' rikomoka ku "Kuganura" bisobanuye kurya cyangwa kunywa ku musaruro bwa mbere. Uwo musaruro umuntu yashoboraga kuwusangiza abandi baba abavandimwe, inshuti n'abaturanyi; icyo gihe icyo gikorwa kikitwa "Kuganuza".

Umuganura wizihizwaga buri mwaka ku mwero w'amasaka n'uburo, abami b'u Rwanda bakawizihiriza ahantu hatandukanye bitewe n'umurwa werejwe.

Tariki ya 06 Kanama 2021, u Rwanda ruzizihiza umunsi ngarukamwaka w'Umuganura ku nsanganyamatsiko igira iti 'Umuganura, isôoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira'

Clarisse avuga ko n'ubwo u Rwanda n'Isi bari mu bihe bitoroshye byo guhangana na Covid-19, ariko ari 'Ingenzi nabyo gukomeza kwibuka ko dufite igihugu cyiza kirimo ibyiza biduteza imbere none n'ejo, bityo ko tutabura gutaramira mu ngo twizihiza u Rwatubyaye'.

Yasabye abafana be n'abakunzi b'umuziki gukomeza guharanira kwiyumvamo ko ari bamwe, bityo uburyarya, kwishishanya, gusebanya, n'ibindi byose biranga ubukene bw'imyumvire bibavemo bubake igihugu cyiza.

Yashishikarije buri wese guharanira kubiba icyiza mu bandi ndetse no kwimakaza indangagaciro nziza ziri mu muco Nyarwanda.

Clarisse Karasira yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Rwambyaye' yagaragajemo amarangamutima ye ku Rwanda Clarisse avuga ko n'ubwo u Rwanda ruri mu bihe bitoroshye, ariko n'igihe cy'Abanyarwanda cyo kuzirikana bafite igihugu kibateza imbere none n'ejo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'RWAMBYAYE' YA CLARISSE KARASIRA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108302/imvano-yindirimbo-nshya-rwambyaye-ya-clarisse-karasira-yamarangamutima-ye-ku-rwanda-video-108302.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)