Inama Nyafurika mu by’Indege izabera mu Rwanda yigijwe inyuma - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ku nshuro ya kabiri muri esheshatu imaze kuba igiye kubera mu Rwanda, aho iheruka hari mu 2019 ubwo hanabaga imurika ry’indege.

Iyi nama Nyafurika izwi nka ‘Aviation Africa’ yagombaga kuba muri Gashyantare 2021, gusa iza kugenda yigizwa inyuma biturutse ku ngamba zigenda zifatwa n’ibihugu mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Abategura iyi nama bavuze ko kuri ubu hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’abandura n’abahitanwa na Covid-19, ahanini biturutse ku bukana bwa Virusi yihinduranya yo mu bwoko bwa ‘Delta’ ihangayikishije cyane Umugabane wa Afurika.

Umuyobozi w’Ikigo gitegura ‘Aviation Africa’ cyitwa Times Aerospace Ltd, Mark Brown, yavuze ko batengushywe bikomeye no kuba badashobora gukorera iyi nama i Kigali muri uyu mwaka nk’uko byari byitezwe.

Ati “Ubwiyongere bw’abandura Covid-19 ku Isi, kandi tugomba kureba no ku buzima n’ugutekana nk’iby’ingenzi n’uburyo dushobora kuzakora inama nziza kandi uburyo ibintu bimeze ubu ngubu bikaba bitadukundira.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda rwakomeje kuba kimwe mu bihugu bishyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid-19 ndetse n’iyubahirizwa ry’ibisabwa ku binjira n’abasohoka mu gihugu. Twizeye ko Aviation Africa umwaka utaha ari andi mahitamo ku bazayitabira.”

Ubwo iyi nama yaberaga mu Rwanda mu 2019, mu byaganirwagaho icyo gihe harimo imbogamizi zituma urwego rw’indege rudatera imbere uko byifuzwa muri Afurika, amategeko agenga urwo rwego, umutekano w’abakora ingendo n’ibindi.

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko imikorere yo kuba nyamwigendaho ku bihugu bya Afurika byanga gufungurirana ikirere, ari byo biheza inyuma urwo rwego.

Yagize ati “Kwigira nyamwigendaho hagati yacu ni ukureba hafi bigamije gutuma isoko ku mugabane wacu rihorana ibibazo, ridatunganye kandi rihenze ari nako bigabanyiriza amahirwe sosiyete Nyafurika.”

Yavuze ko iterambere ry’urwego rw’indege rizaturuka ku guhuriza hamwe imbaraga, Abanyafurika bakoroherezanya indege zikanyura mu kirere nta nkomyi.

Iyi nama izaba ibaye mu gihe uyu mwaka wabaye mubi cyane ku masosiyete y’indege, aho byitezwe ko ayo muri Afurika azahomba miliyari $8.103 bitewe no guhagarika ingendo mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Ihuriro ry’ibigo by’indege muri Afurika rigaragaza ko nibura mu mwaka ushize, uru rwego rwahombye asaga miliyari 10,2$ biturutse ku mbogamizi zitandukanye zirimo n’icyorezo cya Covid-19.

Muri rusange ubuyobozi bw’Ibihugu bya Afurika bukomeje gushyira imbaraga mu guhuza uyu mugabane hakurwaho imbogamizi zose zituma abantu batagenderana.

Ibi kandi bijyana n’uko umuvuduko w’urwego rw’ubwikorezi bw’indege muri Afurika rwitezweho kuzamuka ku kigero cya 5% buri mwaka mu myaka 20 iri imbere, bikazagirwamo uruhare n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA.

Ubwo iyi nama yaberaga mu Rwanda mu 2019, Perezida Kagame ni we wayifunguye ndetse yitabira imurika ryari riyishamikiyeho



source : https://ift.tt/3yW91Q5

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)