Incamake ku buzima bwa Tito Rutaremara n’ubutumwa yahaye urubyiruko (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutaremara w’imyaka 76 ni umwe mu banyepolitiki bakomeye u Rwanda rufite akaba yarakoreye igihugu mu nshingano zitandukanye yagiye ahabwa.

Mu mirimo yakoze harimo kuba Umunyamabanga Mukuru wa FPR – Inkotanyi (1987-1989); Komiseri ushinzwe ubukangurambaga (1989-1991) n’umuhuzabikorwa wa Politike n’igisirikare (1991-1993).

Yanabaye umudepite (1995-2000); ayobora Komisiyo yo gushyiraho Itegeko Nshinga (2000-2003); aba Umuvunyi Mukuru (2003-2012), umwanya yavuyeho ajya kuba Senateri kugera mu 2019 ubwo yagirwaga Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye.

Muri filime mbarankuru igaruka ku mateka ye yakozwe na Izingiro Production yavuze ku buzima bwe yanyuzemo haba mu Rwanda ndetse n’aho yari yarahungiye ariko wumva ko yakomeje kuba intwari mu bihe bikomeye. Akaba yaboneyeho umwanya wo gusaba abakiri bato kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu.

Yagize ati “Umurage nifuza gusigira abato ni ugukunda igihugu cyawe, ugakunda Abanyarwanda kuko gukunda igihugu ni ukubakunda ikindi ni ukwifuza gukorera igihugu cyawe.”

“Ukifuza kugikorera aho waba uri hose, yaba uhinga akaba aziko agomba guhinga neza akubahiriza amabwiriza ya Leta; agaburire urugo rwe abone n’ibyo ajyana ku isoko, ibyo ni ugukunda igihugu.”

Muri iyi filime kandi yagarutse ku buryo yirukanywe mu iseminari bikozwe na Padiri Classe wamushinjaga ko agira agasuzuguro gakabije by’umwihariko imbere y’Abazungu.

Ati “Padiri Classe wategekaga seminari ni we washakaga ko banyirukana ngo abantu basuzugura abazungu si byo, umwaka ushize avuga ko ndashobora kuba umupadiri baranyirukana.”

Bamwirukanye aha yakomereje muri St André naho baza kumwirukana bihuza n’uko iwabo bari barahunze ahita ahunga na we.

Ndetse yavuze ku buryo yakozweho na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ashengurwa n’urupfu rwa Gen Fred Rwigema.

Yagize ati “Urupfu rwa Fred rwarambabaje ariko buriya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yambabaje kurushaho. Gutaha ntabwo byanshimishije nk’uko byakabaye kuko twatashye harabaye Jenoside ari ingorane ntabwo nishimye uko byari bikwiye.”

Rutaremara ni umwe mu bantu bakunda kuba hafi urubyiruko aho ahora abashishikariza gukunda igihugu no gukora cyane.

Tito Rutaremara yasabye urubyiruko kurangwa n'indangagaciro yo gukunda igihugu



source : https://ift.tt/3m11tYo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)