Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambike zigaruriye icyambu cya Mocimboa da Praia #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingabo z'u Rwanda zifatanyije n'iza Mozambique, zimaze kwigarurira icyambu cya Mocímboa da Praia, ari na ho hari icyicaro gikuru cy'imitwe y'iterabwoba kuva mu myaka ibiri ishize.

Uyu Mujyi kandi niwo uherereremo icyicaro gikuru cy'aka karere n'ikibuga cy'indege.

Mu butumwa Ingabo z'u Rwanda zashyize kuri Twitter,zagize ziti "Icyambu cy'umujyi cya Mocímboa da Praia,cyari cyarigaruriwe n'inyeshyamba mu myaka irenga ibiri,cyafashwe n'ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambike. Uyu mujyi kandi ufite icyicaro cy'akarere n'ikibuga cy'indege."

Brigadier General Pascal Muhizi ukuriye imirwano,yavuze ko gufata ibirindiro bikuru by'ibyihebe ari ikintu cy'ingenzi mu kurwanya abakora ibikorwa by'iterambwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ati "Turishimye kubera ko twageze ku ntego yacu nyuma y'ukwezi kumwe gusa duhangana n'ibyihebe.Ubu twafashe akarere ka Mocímboa da Praia,ibirindiro bikuru by'ibyihebe.Ni intsinzi ikomeye kuri twe no kuri Mozambike."

Kuri uyu wa Gatandatu, Ingabo z'u Rwanda zagiye guhashya imitwe y'iterabwoba muri Mozambique, zishe abarwanyi bane mu gitero zagabye ahitwa "1st May".

Muri iyo mirwano, ingabo z'u Rwanda zishemo abarwanyi bane, hafatwa imbunda enye za RPG, eshatu za SMG n'ibindi bikoresho birimo inyandiko.

Abasirikare bamwe barwana baturutse mu ruhande rumwe, abandi mu rundi ku buryo bose bazahurira ahantu hamwe.

Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambike zirashaka kugenzura ibice byose by'intara ya Cabo Delgado, hanyuma abaturage bagatangira gusubizwa mu byabo nta nkomyi.

Mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka ni bwo ingabo z'u Rwanda zagiye muri Mozambique nyuma y'ubusabe bwa Perezida w'icyo gihugu, Filipe Nyusi.

Byari byitezwe ko izi ngabo zifatanya n'iz'Umuryango uhuza ibihugu bya Afurika y'Amajyepfo (SADC) ariko iza SADC zatinze kuhagera na nyuma yo kuhagera ntizahita zitangira gutanga ubufasha.

Muri 'weekend' ishize, amato n'indege za Africa y'Epfo byageze i Pemba hafi y'akarere k'intambara, n'imodoka z'intambara zitwaye abasirikare 1,500 ba Africa y'Epfo zihita zinjira imbere ku butaka.

Imodoka z'intambara za Botswana n'abasirikare bagera kuri 300 nabo binjiye muri Mozambique.

U Rwanda ruvuga ko ingabo zarwo ziriyo mu gihe cyose bizaba bikenewe, kandi byitezwe ko zifata akarere karinzwe cyane kazungurutse Palma no hafi y'umushinga rutura wa gaze hanyuma Total ikizera umutekano ikagaruka mu kazi umwaka utaha.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ingabo-z-u-rwanda-n-iza-mozambike-zigaruriye-icyambu-cya-mocimboa-da-praia

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)