Ingaruka ikipe ya PSG yahuye nazo ubwo Messi yayigeragamo – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kanama nibwo inkuru yabaye kimomo ko Lionel Messi yageze mu ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa.

Iyi nkuru yagize ingaruka zikomeye kuri konti z'imbuga nkoranyambaga za PSG cyane dore ko umubare w'abazikurikira wahise wiyongeraho abantu basaga ama miliyoni. Konti ya Twitter ya PSG (@psg_inside) yakurikirwagwa n'abasaga Miliyoni 7 kuri ubu irimo gukurikirwa n'abakabakaba Miliyoni 10 naho konti ya Instagram ya PSG yakurikiranwagwa n'abantu miliyoni 39 mbere yuko inkuru yuko Messi agiye muri PSG ivugwa. Kuri ubu Konti ya instagram ya PSG irakurikirwa n'abantu basaga Miliyoni 41.



Source : https://yegob.rw/ingaruka-ikipe-ya-psg-yahuye-nazo-ubwo-messi-yayigeragamo/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)