Ubusanzwe Banki Nkuru y’u Rwanda itanga inama z’uko igipimo cy’inguzanyo zitishyurwa neza kitagomba kurenga 5%, bisobanuye ko mu gihe ibi bipimo byakomeza kuzamuka, bishobora kugira ingaruka zitari nziza ku rwego rw’amabanki muri rusange, ibyanagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’u Rwanda muri rusange.
Ku rundi ruhande, ibipimo by’inguzanyo zifite ibyago byo kwinjira mu cyiciro cy’izitishyurwa neza, bivuze ko zikeneye kwitabwaho by’umwihariko, cyarazamutse kiva kuri miliyari 157 Frw bingana na 6% by’inguzanyo zose mu mwaka ushize, kigera kuri miliyari 422 Frw, bingana na 13,2% by’inguzanyo zose muri Kamena uyu mwaka.
Icyakora ibigo by’imari iciriritse byabashije kugabanya inguzanyo zitishyurwa neza, ziva ku kigero cya 12,8% mu mwaka ushize, zigera kuri 6,6% muri Kamena uyu mwaka, ahanini bitewe n’ubwiyongere bw’ibikorwa by’ubucuruzi buciriritse burimo ubushingiye ku buhinzi, bwakomeje gukora no mu bihe bya Guma mu Rugo.
Inzego zagaragayemo ibibazo byo kwishyura inguzanyo ziganjemo amahoteli na restaurant, urwego rw’uburezi ndetse n’urwego rw’ubwikorezi, nk’uko Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yabitangaje.
Izamuka ry’inguzanyo zitishyurwa neza ariko ntiriratangira kugira ingaruka zikomeye ku rwego rw’amabanki, kuko umutungo warwo wazamutseho 20%, ugera kuri miliyari 4.624 Frw muri Kamena uyu mwaka, uvuye kuri miliyari 3.353 Frw.
Urwego rw’imari iciriritse narwo rwazamutseho 16,8% muri Kamena uyu mwaka, ugereranyije na 5,4% rwari rwazamutseho muri Kamena umwaka ushize. Uyu mutungo wavuye kuri miliyari 330 Frw ugera kuri 386 Frw.
Igipimo cy’ubwihaze bw’imari shingiro y’urwego rw’imari mu Rwanda kiri hejuru, kuko kiri kuri 22,5% ku mabanki na 35% ku bigo by’imari iciriritse, hejuru y’igipimo cya 15% kigaragazwa nk’ikitagomba kugibwa munsi.
source : https://ift.tt/2Uxf9iI