Inteko Ishinga Amategeko yasoje igihembwe itoye amategeko 23 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iki gihembwe, abadepite bemeje ishingiro ry’imishinga y’amategeko 28, hatorwa amategeko 23, amwe muri yo akaba yaroherejwe gutangazwa, andi akaba akinozwa mbere y’uko yoherezwa. Hari n’akirimo gusuzumirwa muri komisiyo zihoraho.

Mu mateko yemejwe harimo itegeko rigenga Urwego Rushinzwe Ubutasi ku Mari (Financial Intelligence Centre – FIC) ruzajya rugenzura ibyaha byo mu rwego rw’imari birimo iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba cyangwa ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’intwaro n’ibindi.

Andi mategeko arimo itegeko ryemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’amategeko yemeza burundu amasezerano anyuranye u Rwanda rwasinyanye n’ibigega mpuzamahanga.

Abadepite kandi bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga gutwara abantu n’ibintu ku butaka no mu mazi mu Rwanda, aho amategeko yari asanzweho hari ibyo atashyiragaho bya ngombwa nk’amategeko agenga ibyaha n’ibihano byo mu muhanda.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabarisa Donathile, yashimiye abadepite umuhate bagaragaje kugira ngo imirimo yihute kandi ikorwe mu buryo bunoze.

Ati “Iki igihembwe cyabayemo imirimo myinshi cyane ahanini irebana no gusuzuma no kwemeza imishinga y’amategeko yihutirwaga cyane.”

Mu kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma, Inteko yagejejweho na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, ibisubizo mu magambo no mu nyandiko ku bibazo bimaze igihe bigaragara muri Kaminuza y’u Rwanda bijyanye n’imicungire y’imari n’umutungo ndetse n’ikoranabuhanga rya IEBMIS.

Minisitiri Dr Uwamariya yagaragarije abadepite mu buryo burambuye ikibazo kiri m ikoranabuhanga rya IEBMIS, abereka gahunda yo guhugura abakozi bongererwa ubumenyi buzabafasha mu ikoreshwa ry’iri koranabuhanga, kugira ngo ibice byaryo byose bibashe gukoreshwa, ritange umusaruro uko bikwiye.

Ministiri w’Ibikorwa remezo, Gatete Claver, na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, nabo bagejeje ku Nteko Rusange y’Abadepite ibisubizo mu magambo ku bibazo byagaragaye muri bimwe mu bigo biyobowe na minisiteri bayoboye zireberera.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 133 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yagejeje ku Mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko [Abadepite n’Abasenateri] ibikorwa bya Guverinoma byo guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Inteko Ishinga Amategeko yasoje igihembwe cya gatatu itoye amategeko 23



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)