Intumwa za Angola zasuye Polisi y’u Rwanda ziganirizwa uko u Rwanda rurwanya ruswa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi ntumwa zari ziyobowe na Minisitiri ushinzwe Ubugenzuzi Bukuru bw’Imiyoborere y’Igihugu, Dr. Sebastiao Domingos Gunza, ari kumwe na Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda, Eduardo Filomeno Leiro Octávio.

Izi ntumwa zigizwe n’abakozi barindwi baturuka muri Minisiteri ifite mu nshingano zayo iterambere ry’igihugu, ibijyanye n’ingengo y’imari n’ubugenzuzi bw’imikoreshereze y’imari mu bigo bitandukanye bya Leta. Hari haje n’abakozi batanu baturutse muri Ambasade ya Angola mu Rwanda.

Bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, ari kumwe n’abandi bayobozi b’amashami atandukanye muri Polisi y’u Rwanda.

Mu biganiro IGP Dan Munyuza yagiranye n’aba bashyitsi byibanze ku kugaragaza intambwe Leta y’u Rwanda imaze gutera mu kurwanya ruswa ariko cyane cyane uruhare rwa Polisi muri uru rugamba.

Yabagaragarije uko Polisi y’u Rwanda ikorana n’izindi nzego za Leta mu kurwanya ruswa, yavuze Urwego rw’umuvunyi mukuru, Ibiro by’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha n’abandi batandukanye. Izi nzego zose intego ni imwe aho ruswa igomba kurwanywa kandi uyifatiwemo ntayahanirwe na gato mu cyitwa Zero Tolerance mu ndimi z’amahanga.

IGP Munyuza yavuze ko Polisi y’u Rwanda ubwayo hari ingamba zitandukanye yashyizeho zijyanye no kurwanya ruswa mu bapolisi aho hashyizweho ishami ryihariye rishinzwe kurwanya ruswa.

Yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda ishyira ingufu mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi mu rwego rwo kwirinda ko umuturage ahura n’umupolisi bikaba byaba intandaro yo gusaba cyangwa gutanga ruswa.

Yagize ati “Mu kurwanya ruswa, Polisi y’u Rwanda yo ubwayo yashyizeho ingamba zo kuyirwanya mu bapolisi mbere yo kuyirwanya ahandi mu zindi nzego. Twashyize umwihariko mu mashami nk’irishinzwe umutekano wo mu muhanda, ishami rishinzwe gukoresha ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga, irishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga ndetse n’ahandi mu mashami ya Polisi mu Ntara.”

IGP Munyuza yagaragaje ko ibihano bikarishye n’ikoranabuhanga biri mu byagabanyije cyane ruswa yajyaga ikunda kugaragara mu bapolisi.

Ati “Muri Polisi y’u Rwanda dufite ishami rishinzwe kurwanya ruswa, abapolisi babifatiwemo birukanwa mu kazi. Twashyize imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga nko gushyira za Camera mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali no mu mihanda minini yo mu ntara, Camera umupolisi agendana ku mwambaro w’akazi, gusaba serivisi ukoreshe uburyo bw’Irembo aho umuntu ashobora gusaba serivisi cyangwa akishyura atagombye kuva aho ari ngo ajye guhura n’umupolisi. Ibi byose biri mu kurwanya ko umupolisi agira aho ahurira n’umuturage ngo habe habaho icyaha cya ruswa.”

IGP Munyuza yashimiye Minisitiri Dr. Sebastiao Domingos Gunza n’intumwa ayoboye kuba bahisemo gusura u Rwanda bakareba ibirimo gukorwa mu kurwanya ruswa.

Yabasezeranyije ko Polisi y’u Rwanda yiteguye ubufatanye no gusangira ubunararibonye n’amakuru mu kurwanya ruswa n’ibindi byaha birimo ibyambukiranya imipaka, iterabwoba n’ahandi hafasha ibihugu byombi.

Minisitiri Dr. Sebastiao Domingos Gunza yavuze ko kuva mu 2017 Leta ya Angola yatangiye urugamba rwo kurwanya ruswa. Avuga ko uru ruzinduko mu Rwanda hari byinshi barwungukiramo kuko rwo rumaze igihe kinini muri uru rugamba.

Yagize ati “Twaje hano gusura Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego, badukinguriye imiryango, batweretse uburyo n’ibikoresho bifashisha mu kurwanya ruswa. Twasanze mufite umugambi wo kutihanganira uwariye ruswa kandi natwe turawufite iwacu.’’

Yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarumvise ko ifite inshingano zo kurwanya ruswa igafata iya mbere muri urwo rugamba. Yanyuzwe n’uburyo Polisi y’u Rwanda igirira ibanga uwatanze amakuru kuri ruswa, avuga ko no muri Angola bari muri iyo nzira kandi bazakomeza kubikora.

Minisitiri Sebastiao yongeye gushima uburyo mu Rwanda umuntu uwo ariwe wese wariye ruswa atihanganirwa ahubwa agezwa imbere y’ubutabera byamuhama akabihanirwa.

IGP Dan Munyuza yasobanuriye Minisitiri Dr Sebastiao Domingos Gunza ko Polisi y'u Rwanda itihanganira umupolisi ukekwaho ruswa kandi yashyize imbere ikoranabuhanga mu kurwanya ibyuho byose yanyuzwamo
Minisitiri Dr Sebastiao Domingos Gunza yandika mu gitabo cy'abashyitsi
Uturutse ibumoso ni Minisitiri Dr. Sebastiao Domingos Gunza, IGP Dan Munyuza na Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Eduardo Filomeno Leiro Octávio
Ifoto y'urwibutso ubwo intumwa zavuye muri Angola zasuraga Polisi y'u Rwanda ku cyicaro gikuru



source : https://ift.tt/2UiGp4s

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)