Ubundi zimwe mu ndangagaciro z'umunyamakuru, ni ukwiyubaha, kuvuga ibyo ufitiye gihamya, kwirinda gukoreshwa no kuba icyitegererezo mu bandi baturage, kuko baba bagufata nk'uvuga rikumvikana.
Ngicyo igituma abahanga bita itangazamakuru 'ubutegetsi bwa kane', kuko rubanda iba irifitiye icyizere.Bene iryo riba ryigisha, rigahungura, rigasusurutsa, rigatanga amakuru ya ngombwa, yemwe rikaba ryananenga ibitagenda neza hagamijwe ko bikosorwa, ariko byose bigakorwa kinyamwuga, nta gusesereza.
Uyu munsi simvuga ku itangazamakuru ryo mu Rwanda muri rusange, ahubwo ndibanda ku ry'imikino, dore ko rinafite abarikurikira batari bake. Ni mu gihe kandi kuko itangazamakuru n'imikino ari nk'umukenyero n'umwitero, iyo byujujanyije byombi bitera imbere. Iyo binyuranyije ni nko kuvanga amata n'amaganga. Aha niho mu Rwanda twerekeza.
Iyo usesenguye itangazamakuru ry'imikino mu Rwanda, usanga ryihariye 'ubudasa', ariko bubi, utapfa gusanga ahandi. Ntirigira rutangira, nta hamwe ry' itangazamakuru ryubaha. Kabaye akarima k'intyoza muri byose:Ubutoza, ubuyobozi bw'imikino, ubuganga, ubusifuzi, n'ubundi bumenyi bwigwa mu ishuri, waba utabufite ukabuharira bene bwo. Kugeza aha n'ubwo atari byiza, ariko ntacyo byishe cyane, kuko umuntu nyawe ashobora no kwigira ku makosa.
Ushobora kumbwira uti 'umukobwa aba umwe agatukisha bose'. Njye nagusubiza ko ahubwo 'abakobwa babi babaye benshi batukisha umwe', kuko abubahiriza amahame y'umwuga aribo bake. Mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda niho honyine wemerewe gusebanya ntibikugireho ingaruka, niho urya ruswa ntihagire ubikuryoza, niho impuha zemwe, ukamara amasaha atatu uri mu buzima bwite bw'umuntu bigafatwa nk'ibisanzwe.
Ingero zirahari zitabarika, aho umunyamakuru atukana na mugenzi we kuri mikoro bapfa uruhande buri wese ashyigikiye , kuko yakiriye 'bitanu' bya rumwe mu mpande zishyamiryanye mu ikipe cyangwa ishyirahamwe ry'umikino runaka. Ni hahandi 'umunyamakuru' yamamara muri rubanda, kuko azi gutukana by'abatagira uburere, apfa gusa kuba yahawe icupa rya byeri, ubundi akajya mu ngazo.
Si ukuvuga uburyo umukinyi runaka ari umuswa cyangwa umuhanga kabuhariwe( bitewe n'ingano y'amacupa yaguriwe), si ugutaka cyangwa kwibasira umuyobozi cyangwa umutoza runaka (bitewe n'ayo abamurwanyacyangwa abamushyigikiye bamupfumbatije', mbese ibibera mu itangazamakuru ry'imikino mu Rwanda biteye agahinda.
Mu myaka yashize hari ubwo abantu batekerezaga ko iyo myitwarire igayitese yaterwaga n'uko abenshi mu bakoraga uwo mwuga babaga batarawize.
Iri sesengura nta gaciro ryahabwa ubu, kuko benshi mu bakora amahano ari abarangije kaminuza mu itangazamakuru. Urugero rwa hafi ni abadasiba muri RMC (Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura), baregwa gusebanya no gukwiza impuha, kandi baramaze imyaka nibura 3 bigishwa ko kizira mu itangazamakuru ry'umwuga.
Abandi bo kugawa ni bamwe mu batega amatwi aba 'banyamakuru', usanga babogeza, ndetse bakabagira intwari muri rubanda, ngo baratinyuka. Ariko se gutinyuka kurenza nyoko akaguru bikugira intwari, cyangwa byakakugize igicibwa. Mpamya ko abaturage bamaganye bamwe mu babayobya bitwaje mikoro, abenshi mu biyita abanyamakuru bajya mu myanya ibakwiye, mu iyarara n'ahandi haba abantu batiha agaciro ngo bagahe n'abandi.
Igiteye impungenge kurushaho, aya makosa yose aba inzego zireberera itangazamakuru ryicecekeye. Hari RMC twavuze, hari Ishyirahamwe ry'Abanyamakuru b'Imikino, AJSPOR, hari na ARJ nk'Ishyirahamwe ry'Abanyamakuru muri rusange, hakaba n'inzego za Leta zagombye kurengera uburenganzira bw'abaturage itangazamakuru rihonyora.
Abo bose babirenza ingohi, birengagije ko buhobo buhoro, abo bangizi batuganisha aho tutazabasha kwikura cyangwa tukazahava bitugoye. Dushishikazwa no kuveba urwego rw'imikino yacu, ariko twirengagije imwe mu mpamvu zikomeye ziyidindiza.
Birababaza kuba tuzi uburyo kuyobora amakipe n'amashyirahamwe y'imikino bivuna, ariko 'abanyamakuru' bagashimishwa no guca intege abishora muri izo nshingano benshi muri twe dutinya.
Ba nyir'ibitangazamakuru n'abayobozi babyo bakwiye kwirengera uyu mutwaro. Wasobanura ute ukuntu ufata igitangazamakuru cyawe ukagihindura umuyoboro w'ibitutsi, gusebanya, kurya ruswa n'andi marorerwa, imyaka igashira indi igataha, kugeza ubwo abagikurikira batangira kwibaza niba utari umufatanyacyaha? Amakuru dufite ni uko abo ba'boss' birinda gutanga gasopo ku 'banyamakuru' b'urukozasoni, ahanini kuko baba badahembwa cyangwa ngo bahemberewe igihe, maze 'boss' akabaha rugari ngo bishakire amaramuko.
Kandi nibyo, ntiwaba umaze amezi 3 udahemba umuntu, ngo umujye imbere umutonganyiriza ibyo yavuze ashaka 'agatike'. Uzahititamo gukoresha utagusaba umushahara, ubundi umuhe rugari, atukane kugeza ibitutsi bimukamutsemo.
Radiyo cyangwa Televiziyo bipfa kuba byafunguye gusa.
IMu gusoza turisegura. Iyi nkuru ntawe igamije gutunga agatoki cyangwa gukomeretsa. Yemwe ndetse nta n'intungane ibaho mu kazi ako ariko kose. Gusa baca umugani ngo'umuryango utazimuye urazima'.
Gukira ikibyimba bisaba kugitoneka. Twiteguye kwakira ibitekerezo by'abazasoma iyi nkuru, baba abanyamakuru, abafatanyabikorwa b'itangazamakuru n'abagenerwabikorwa baryo.
Ikigamijwe ni ukwikubita agashyi, naho ubundi itangazamakuru ry'imikino dufite ubu aho rituganisha si heza habe na gato.
Kayumba Xavier
Umusomyi wa Rushyashya
The post Itangazamakuru ry'imikino mu Rwanda ritagira rutangira amaherezo rizaturoha aho tutazikura! appeared first on RUSHYASHYA.