Iyo ategetse biratungana: Gentil Misigaro na... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gentil na Rhoda bibarutse umwana wa kabiri nyuma y'amezi 11 bibarutse imfura yabo bise Abraham Misigaro wabonye izuba tariki ya 4 Nzeri 2020, ibisobanuye ko umwaka utari wagashize kuko habura iminsi 18 imfura yabo ikizihiza isabukuru y'umwaka umwe. Umwana wabo w'ubuheta bamwise Asaph Misigaro. Gentil Misigaro yanditse kuri Instagram amagambo y'ishimwe atangizwa n'ari mu ndirimbo ye 'Biratungana' mu kubwira abantu ko Iyo Imana itegetse bitungana. Ati "Iyo ategetse biratungana, twishimiye kwibaruka umwana wacu wa kabiri mu muryango wacu. Imana ni nziza".


Ubutumwa Gentil Misigaro yanyujije kuri Instagram

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, umuramyi Gentil Misgaro yagaragaje ko afite ishimwe rikomeye ku Mana yabahaye umwana mwiza w'umuhungu uje usanga undi nawe w'umuhungu bibarutse umwaka ushize mu mpera za 2020. Yagize ati "Imana iduhaye umwana mwiza w'umuhungu muri iki gitondo (ku isaha yo muri Canada), mudufashe gushima Imana. Asaph aje ari umwana wa kabiri mu muryango wacu".


Gentil na Rhoda bamaze kwibaruka umwana wa 2 bise Asaph

Uyu mwana bamwibarutse mu buryo butunguranye na cyane ko hashize amezi macye bibarutse imfura. Bitandukanye na mbere aho bagaragarije abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga amafoto ya Rhoda akuriwe yitegura kwibaruka imfura, kuri ubu nta makuru bigeze batangaza ku mbuga zabo y'uyu mwana wabo wa kabiri. Ikindi ni uko benshi mu nshuti zabo ndetse n'abatuye mu gace batuyemo ka Vanvouver, ari mbarwa bari bazi ko Rhoda atwite nk'uko amakuru agera ku InyaRwanda abihamya.

Kugira ibintu ubwiru si bishya kuri uyu muryango wa Gentil na Rhoda kuko tariki 1 Werurwe 2019 ubwo Gentil Misigaro yakirwaga i Kanombe ku kibuga cy'indege n'umukunzi we Rhoda nyuma y'imyaka myinshi bari bamaze batabonana, nabwo byabaye mu bwiru bukomeye kuko ifoto ibagaragaza bari kumwe i Kanombe yafotowe gusa na InyaRwanda.com kuko bari bagerageje kubihisha itangazamakuru ryari rimaze kubaha ikaze mu Rwanda.


Ubwo Gentil Misigaro yakirwaga na Rhoda Misigaro i Kanombe u 2019

Gentil Misigaro akunzwe cyane mu ndirimbo: 'Biratungana', 'Buri munsi' yakoranye na Adrien Misigaro, 'Umbereye maso' yakoranye na Nice Ndatabaye, n'izindi zijyana benshi mu Mwuka. Ni umuhanzi ufite izina rikomeye cyane mu muziki wa Gospel yaba mu Rwanda no muri Diaspora nyarwanda.

Ubwo yibarukaga imfura ye, yayihanuriye kuzaba umukozi w'Imana udasanzwe ari nayo mpamvu yamwise Abraham. Yagize ati "Twishimiye cyane impano idasanzwe Imana iduhaye kuri uyu munsi. Iduhaye umwana w'umuhungu mwiza, ufite ubuzima bwiza. Azaba umukozi w'Imana udasanzwe, niyo mpamvu twamwise Abraham".


Gentil na Rhoda hamwe n'umwana wabo wa kabiri w'umuhungu

Tariki 16 Werurwe 2019 ni bwo Gentil Misigaro yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we Rhoda Misigaro mu muhango wabereye mu rusengero New Life Bible Church ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, basezeranywa na Pastor Aaron Ruhimbya wa ERC Kimisagara. Ubukwe bwabo bwari ibirori byiyongereye ku bindi dore ko kuri iyo tariki ari nabwo Rhoda yizihiza isabukuru y'amavuko.

Akoresheje ijwi rye, Gentil Misigaro yagize ati "Uri umukobwa mwiza umeze nk'abamarayika. Isabukuru nziza mugore wanjye kuri uyu munsi w'ubukwe." Ubu bukwe babukoze nyuma y'icyumweru kimwe Gentil Misigaro akoreye mu Rwanda igitaramo cy'amateka ari nacyo cya mbere yari ahakoreye. Muri iki gitaramo cyabaye kuwa 10 Werurwe 2019 kikabera mu ihema rya Camp Kigali ni bwo Gentil Misigaro yerekanye bwa mbere umukunzi we Rhoda baburaga iminsi micye bakarushinga.


Gentil Misigaro na Rhoda mu gitaramo gikomeye yakoreye i Kigali

Ni igitaramo kitazibagirana mu mateka dore ko cyahembuye imitima ya benshi, cyikitabirwa n'abantu benshi cyane barimo n'ab'ibyamamare nka King James, Apotre Masasu, Patient Bizimana, Israel Mbonyi, Uncle Austin, Alex Muyoboke, Kavutse Olivier, Miss Shanitah n'abandi. Rhoda wa Misigaro ni umuririmbyi ariko ntakunze kugaragara mu ndirimbo z'umugabo we, icyakora yigeze kugaragara yitwa 'Uwaneshereje' yahurijwemo abanyempano mu kuririmba bo mu muryango w'umugabo we.

Ni indirimbo yanditswe n'ababyeyi ba Gentil Misigaro mu 1986 mbere y'uko bibaruka abana babo. Iyi ndrimbo yagiye hanze kuwa 25 Nyakanga 2020 isohokana n'amashusho yayo. Ni yo ndirimbo ya mbere Rhoda yagaragayemo dore ko atari yagaragara na rimwe mu ndirimbo z'umugabo we umwe mu bahanzi b'ibyamamare mu muziki wa Gospel. Amashusho y'iyi ndirimbo agaragaramo abantu 10 bo mu muryango wa Bishop Dr Mutabazi Shadrack se wa Gentil Misigaro.


Gentil Misigaro akikiye ubuheta bwe na Rhoda


Ubwo Rhoda yiteguraga kwibaruka ubuheta bwe na Gentil


Gentil na Rhoda ku munsi w'ubukwe bwabo


Gentil na Rhoda mu byishimo byinshi hamwe n'imfura yabo


Ubwo Rhoda yari atwite imfura ntabwo babigize ubwiru kuko babitangarije abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga

REBA HANO 'UWANESHEREJE' IGARAGARAMO RHODA UBWO YARI AKURIWE

REBA HANO INDIRIMBO 'BIRATUNGANA' YA GENTIL MISIGARO





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108671/bitunguranye-gentil-misigaro-na-rhoda-misigaro-bibarutse-ubuheta-nyuma-yamezi-11-bibarutse-108671.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)