Saa cyenda z'amanywa ku isaha yo mu Rwanda, ni bwo umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo muri kaminuza ya UGHE wari utangiye, ukaba wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID19.
Abitabiriye uyu muhango bakaba barimo Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine, Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije, Umuyobozi w'icyubahiro wa UGHE, Dr Paul Farmer, Umuyobozi wa Kaminuza ya UGHE, Prof Agnes Binagwaho wanabaye Minisitiri w'Ubuzima.
Witabiriwe kandi n'Umuyobozi w'Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya Indwara (Africa CDC), Dr John Nkengasong, abayobozi mu nzego zitandukanye z'Akarere ka Burera iyi Kaminuza iherereyemo, abayobozi banyuranye b'iyi kaminuza, abarimu, ababyeyi n'abasoje amasomo.
Mu butumwa butandukanye, bwatanzwe n'abantu banyuranye bagiye muri uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi, bose bagiye bagaruka ku buryo icyorezo kigishije abantu gukoresha ikoranabuhanga, bagaruka ku buryo abasoje bize ijana ku rindi hifashishijwe uburyo bw'iyakure.
Bashimye abanyeshuri basoje kuba barabashije kwitwara neza muri iki gihe kitoroshye cy'icyorezo cya COVID19 isi imazemo umwaka n'igice urenga, bakabasha guhita binjira mu buryo bushya Kaminuza ya UGHE yabashyiriyeho bwo kwiga, banabasaba kuzaba umusemburo w'impinduka mu isi y'ubuvuzi.
Umuyobozi wa Kaminuza ya UGHE, Dr. Agnes Binagwaho, yagaragaje ko ari iby'agaciro gakomeye kugira amahirwe yo gutanga impamyabumenyi. Yagize ati: 'Turi hano twese uyu munsi, ku bw'amahirwe n'umunezero wo gushima abanyeshuri basoje amasomo, muri kaminuza ya UGHE muri uyu mwaka wa 2021.'
Agaragaza ko n'ubwo icyorezo cya COVID19 cyahinduye byinshi, ariko ntagisumbye kwishimira ko babashije kubigeraho agira ati: 'Ni iby'icyubahiro kubaha ikaze mwese muri ibi birori. Nta kintu kiza gisumbye kwishimana muri uyu muhango w'ingirakamaro, twese hamwe muri Kaminuza yacu nziza hano i Butaro n'ubwo iki cyorezo cyatumye tubaho dutandukanye mu migabane itandatu igize isi.'
Akomeza abwira abasoje amasomo ko n'ubwo ibyo byose byabaye ariko bahuriye hamwe ngo babashime. Dr. Agnes ati: 'Nyamara twese turi kumwe mu buryo bw'umwuka, mu kubashimira n'ibyo mwagezeho. Babyeyi nshuti za UGHE n'abanyamuryango, abo dushima none bafashe umwanzuro wo gutanga umusanzu wo kubaka isi nziza bashyiramo umuhate.'
Ashimangira uko amasomo abanyeshuri bahabwa impamyabumenyi biyemeje kuyashyira mu bikorwa, ko ari mu kurushaho kunoza serivisi z'ubuzima kuri bose no mu butabera. Agnes agaruka ku ruhande rw'abahabwa impabumenyi agira ati: 'Banyeshuri mwasoje amasomo yanyu, umuhate wanyu watumye mwinjira muri UGHE. Guhera mu mwaka washize mwahawe ibishoboka byose mu bumenyi n'uburyo bwo kubushyira mu ngiro.'
Yongeraho ati: 'Mwize ko ibikorwa bifitiye igihugu akamaro ari nkenerwa mu kongera urumuri mu muryango mugari ariko ibyo bigakorwa ntagucika intege. Icyorezo cya COVID-19 cyatwigishije yuko ibikorwa by'ubufatanye bitanga itandukaniro mu buzima no mu mibereho myiza.'
Agnes agaragaza ko mu gihe abantu bakoze badafatanije hari ibyangirika agira ati:'Kandi iyo bitabayeho ingaruka mbi ziba zigomba kubaho, reka rero mbagire inama ko mugomba gufatanya mukagira intecyerezo z'ubufatanye, kandi mugahora muharanira gushaka iterambere mu bikorwa by'ubuzima kandi mwimakaza uburinganire.'
Ababwira ko bagomba gukoresha ubumenyi bafite neza kandi batagize n'umwe birengagiza agira ati:'Banyeshuri none mwasoje amasomo yanyu muzakomeze gukurikiza ubumenyi mwahawe na UGHE burimo indangagaciro y'imiyoborere no kutagira uwo musiga inyuma. Ntabwo iteka bizaborohera ariko muzafashwa no kubaka ubufatanye n'umuryango mugari.'
Kaminuza ya UGHE yatanze impamyabumenyi z'icyicito cya 3 cya Kaminuza ku banyeshuri baturuka mu bihugu 12
N'ubwo bwose kandi abanyeshuri bahabwa impamyabumenyi, Dr. Agnes yabibukije ko badasoje kwiga kuko icya mbere bagomba kuzirikana ari uguhora bashaka ubumenyi, ngo babashe gutanga ubuvuzi bufite ireme kimwe no gukora ibindi bikorwa bijyana n'ubuzima bafite intwaro ikomeye ishingiye ku bumenyi bujyanye n'igihe.
Yagize ati:'Icy'ingenzi mutagomba kwibagirwa ni uguhora mwihugura ngo mubashe kugendana na siyansi igezweho, kugira ngo mubashe gutanga ibikenewe mu buzima bw'ikiremwamuntu kandi mwabaye abanyamugisha kuko mwahawe umwanya wo kwiga ku bishobora n'ibituma abantu bahangayika, mwumvise neza uko bisesengurwa n'uburyo bwo kubishakira ibisubiko mu cyubahiro, uburambe n'iterambere ry'ikiremwamuntu.'
Mu gusoza, Dr. Agnes yibukije abanyeshuri ko ubu ari bwo bahawe inshingano kuruta na mbere yo gutanga umusanzu mu gukiza no gutabara ubuzima bw'abantu kandi bakibuka ko 'uwabaye Intare ahora ari Intare'.
Umuyobozi w'Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya Indwara (Africa CDC), Dr John Nkengasong akaba n'inshuti y'umuryango yagize ati: 'Mbahaye intashyo zo muri Addis Ababa mu gihugu cya Ethiopia, mbanje gushima abateguye ibirori by'uyu mwaka bakifuza ko nanjye mbigiramo uruhare ni iby'agaciro gakomeye.'
Akomeza asobanura akamaro gakomeye k'iyi kaminuza y'ubuvuzi ya UGHE ihererereye i Butaro agira ati:'UGHE ni kaminuza nziza iri guhindura urwego rw'abayobozi b'ahazaza mu bijyanye n'ubuzima mu Rwanda no mu karere, none abanyeshuri baturuka mu bihugu 12 basoje muri UGHE bagiye kuba umusemburo mwiza w'ejo hazaza ha Africa.'
Agaragaza imbaraga zikomeye kaminuza ya UGHE yakoresheje kugira ngo abanyeshuri babashe gukomeza amasomo yemeza ko yizwe hifashishijwe ikoranbuhanga kugera basoje agira ati: 'Mu gihe uyu mwaka wari wasabaga kuwunyuramo mu nzira yo kurema udushya, iyi kaminuza yaremye inzira nziza mu yafashishije abanyeshuri gukomeza amasomo, aho icyiciro cya mbere kizwe ijana kurindi mu buryo bw'ikoranabuhanga.'
John asobanura neza ko kuba UGHE yarakoze ibishoboka byose ngo ibashe gutanga amasomo, ari uko izi agaciro k'uburezi mu iterambere ry'umuntu ku giti cye ndetse n'umuryango mugari, yongeraho kandi ko uburezi iyi kaminuza itanga ari igisubizo ku mugabane wa Africa ikunze kwibasirwa n'indwara ku kigero cyo hejuru.
Minisitiri w'Ubuzima Dr Ngamije Daniel witabiriye uyu muhango, yatangiye ashima byimazeyo abitabiriye bose. Yagize ati: 'Ni iby'icyubahiro kubana namwe muri uyu mwanya wo kwishimira intambwe idasanzwe yo kwakira abandi banyamwuga mu isi y'ubuzima.'
Akomeza asobanura neza impamvu y'ishimwe rimuri k'umutima agira ati: 'Muri iki gihe cy'icyorezo cya COVID-19, ni ngombwa kwizera ko abari mu nzego z'ubuzima bafite amahugurwa y'umwuga, atuma babasha guhanga udushya tugezwa kuri bose, by'umwihariko kumenya ko urukingo rw'icyorezo cya COVID-19  rugezwa kuri bose.'
By'umwihariko Dr Ngamije Daniel agaragaza ko abakenewe mu ruhando rw'isi y'ubuvuzi bakwiye kuba bafite ubushozi buhagije bubemerera guhangana n'ibibazo biriho n'ibizaza. Yagize ati: 'Abo kandi bakeneye kwiga uburyo bwo kuvumbura, gucunga no kubungabunga uburyo butanga ibisubizo ku bibazo biriho n'ibizaza.'
Yongeraho kandi ko isi y'ubuvuzi igomba guhora yiteguye guhangana kandi abayirimo bakarwana n'ibibazo ntavangura, ahubwo bimirije imbere ubufatanye. Agira ati: 'Mu gihe twitegura ibibazo by'ubuzima, ni byiza kugira imbaraga nshya zibasha guhangana ni'byo bibazo bakaba kandi ari abantu bimirije imbere uburinganire, ubufatanye no gusaranganya mu bacyeneye serivisi z'ubuzima.'
Minisiteri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yatangiye asobanurira agaciro k'intambwe abasoje bateye agira ati: 'Ni intambwe idasanzwe y'igikundiro ikwiye kubatera ishema.' Yanagarutse ku kamaro k'uburezi bufite ireme agira ati:'Uburezi bufite ireme n'iterambere rishingiye ku bumenyi ni bimwe mu nkingi zikomeye z'icyerecyezo cy'igihugu cy'u Rwanda.'
Akomoza ku ngaruka z'icyorezo cya COVID-19 ku burezi anaboneraho gushima kaminuza ya UGHE agira ati:'Umwaka n'igice w'icyorezo watumye umwaka w'amashuri wose utakara bikaba ari igihombo gikomeye kuri ejo hazaza h'ubukungu n'uburezi. Nyamara hamwe no guhanga udushya no kwifashisha ikoranabuhanga, kaminuza y'ubuvuzi ya UGHE yabashije gukomeza kwigisha mu buryo bw'iyakure ari nabyo byatumye duhurira hano ngo twishimire abanyeshyuri basoje icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri uyu mwaka wa 2021.'
Ibi birori kandi byo gushyikiriza impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu abanyeshuri 23 baturuka mu bihugu 12Â barimo abari n'abategarugori 13, waranzwe n'ubuhamya bw'abanyeshuri bahagarariye abandi. Banasabye ko ubumenyi n'uburyo bafashwemo byazakorerwa barumuna babo, kandi nk'intare, bakaba bagiye gukora ibyo barahiriye no kubera ijwi abatagira ubavugira.
Nyuma yo kurahirira inshingano batorejwe, bigiye, kandi baherewe impamyabumenyi, Umuyobozi w'icyubahiro wa UGHE Prof Paul Farmer yifurije abanyeshuri basoje amasomo kuzagira akazi keza mu buzima bushya bagiyemo.