Kamonyi : Umugabo yishe umugore we amukubise umuhini mu mutwe amushinja kumuca inyuma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Byenene, Akagari ka Bibungo, mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi.

Umukozi ushinzwe Imali n'ubutegetsi mu Murenge wa Nyamiyaga, akaba ari na we uyoboye Umurenge by'agateganyo kuko Gitifu ari mu kiruhuko, Munyaneza Alexis avuga ko amakuru bahawe avuga ko uyu mugabo bikekwako yahoye nyakwigendera kumuca inyuma.

Tugirumuremyi ukekwaho kwica umugore we, ngo bahoraga mu makimbirane na we nk'uko abaturage babihamya.

Munyaneza uyoboye Umurenge wa Nyamiyaga by'agateganyo, avuga ko batangiye gutongana, umugabo atangira kubaza umugore we impamvu amuca inyuma.

Umugore ngo ni ko kubihakana ahitamo aramuhunga, asohoka inyuma y'urugo, umugabo atora umuhini aramwirukankana arawumukubita ahita apfa.

Yagize ati 'Bivugwa ko hari amakimbirane bari basanganywe ariko nta raporo dufite ko bari bafitanye ibyo bibazo.'

Munyaneza yavuze ko uyu mugabo amaze kubona ko yishe umugore we, yahise yiruka ariko abaturage baramufata bamushyikiriza inzego z'umutekano.

Tugirumuremyi w'imyaka 39 y'amavuko yari afitanye abana 3 na nyakwigendera, kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge.

Uyu mukozi w'Umurenge avuga ko iyo umugabo cyangwa umugore bicanye, abana basize ari bo bahura n'ibibazo by'ubupfubyi bakabaho mu buzima bubi.

Ivomo : Umuseke

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kamonyi-Umugabo-yishe-umugore-we-amukubise-umuhini-mu-mutwe-amushinja-kumuca-inyuma

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)