Kamonyi: Umukarani akurikiranyweho kwica umucuruzi amuteye icyuma - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyo cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Nyarunyinya ku mugoroba wo ku wa kabiri, tariki ya 10 Kanama 2021. Uwo musore w’imyaka 32 akurikiranyweho gutera icyuma mu gatuza umucuruzi witwa Dusabumuremyi Evariste w’imyaka 23, akamwica.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uwo mukarani yashyamiranye n’umucuruzi avuga ko yanze kumugarurira 200 Frw nyuma yo kumugurisha icupa ry’inzoga.

Bamwe mu baturage batuye hafi y’ako gasantere babwiye TV1 ko yamwishe ahagana saa Mbili n’igice z’umugoroba amuteraguye ibyuma mu gatuza no ku ijosi.

Umwe ati “Nahageze nsanga aryamye mu maraso avirirana yamuteye ibyuma mu gatuza no ku ijosi.”

Abo baturage bakomeje bavuga babwiwe ko uwo mukarani yaguze inzoga ya 800 Frw maze yishyura uwo mucuruzi inoti ya 1000 Frw yanga kumugarurira 200 Frw batangira gushwana.

Mu gushwana uwo mucuruzi ngo yagiye kureba Umukuru w’Umudugudu ngo aze amukize uwo mukarani kuko yari yasinze, ariko uwo muyobozi amugira inama yo kujya kuryama ikibazo cyabo kikazakurikiranwa mu gitondo habona.

Uwo mugabo atashye ngo yasanze uwo mukarani yamutegeye ku nkingi y’isoko rihari ahita amuteragura ibyuma aramwica.

Umuyobozi w’Agategenyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, yavuze ko ukekwaho icyaha yamaze gufatwa naho umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali gukorerwa isuzuma.

Ati “RIB ni yo ikora iperereza ikamenya ngo intandaro ni iyihe, ariko n’ubwo abantu bagirana ibibazo uko byaba bimeze kose utishimye ashobora kugana ubutabera aho kugira ngo bigere kuri ruriya rwego rw’uko abantu bicana.”

Abazi neza uwo mukarani ukorera mu Isoko rya Gacurabwenge bavuze ko yarangwaga n’ingeso mbi cyane cyane iyo yabaga amaze gusinda inzoga kandi ngo yavugwaho no kunywa n’urumogi.




source : https://ift.tt/2VOh8Q7

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)