Kanye West yatangaje igihe album 'Donda' izas... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuherwe akaba n'umuraperi kabuhariwe Kanye West uhorana udushya amaze gutangaza igihe azasohorera album ye 'Donda' itegerejwe n'abatari bacye by'umwihariko abafana be n'abakunda injyana ya Hip Hop/Rap dore ko uyu muraperi azwiho gukorana ubuhanga album ze, aribyo bituma zikundwa zikamuhesha n'ibihembo.


Mu minota 30 ishize, Kanye West akoresheje urukuta rwe rwa Instagram, yatangaje itariki album Donda izashokera, ku itariki 26/08/2021 akaba aribwo izagera ku isoko no ku mbuga zindi zicuruza umuziki zirimo Spotify, Apple Music n'izindi. Kanye West akaba atangaje ibi hashize iminsi abafana be bamwinuba ko yatinze kuyisohora, nyuma yo kuyibasezeranya akayisubika inshuro 3 zose.


Mu binubiraga itinda ry'iyi album Donda harimo umuherwe Jack Dorsey uyobora urubuga rwa Twitter, aho aherutse gusaba Kanye West gusohora iyi album mu gihe cya vuba, cyangwa se akaba asohora zimwe mu ndirimbo zarangiye kuri iyi album kugira ngo abafana be babe bazumva; nyamara ibi ntacyo Kanye West yabikozeho kugeza uyu munsi atangarije itariki izasohokeraho.

Kanye West utangaje igihe album Donda izagerera hanze abakunzi be bakayumva, yari amaze kubisubika inshuro 3 dore ko ubwa mbere yavuze ko azayisohora ku itariki 20/07/2021 ntiyayisohora, akabishyira ku itariki 27/07/2021 nabwo akabisubika maze akabyimurira ku itariki 06/08/2021 nabwo ntayisohore, kugeza ubu atangarije itariki 26/08/2021.


Album Donda ikaba imaze guca agahigo ko kuba album itunganyirijwe muri sitade ya 'Mercedes Benz Stadium' iherereye mu mujyi wa Atlanta muri Amerika. Ibi bikaba byaratumye abantu benshi bayitegerezanya amashyushyu menshi yo kuyumva. Ikindi kihariye kuri iyi album, ni uko izina ryayo ari irya nyina wa Kanye West witwa Donda West, wapfuye muri 2009. Iyi akaba ari album uyu muraperi yatuye umubyeyi we.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108725/kanye-west-yatangaje-igihe-album-donda-izasohokera-nyuma-yo-gusubikwa-inshuro-eshatu-108725.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)