Kevin Monnet-Paquet wari umaze imyaka irindwi muri Saint-Etienne yerekeje muri Chypre #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu Kevin Monnet-Paquet wari umaze imyaka irindwi (kuva 2004) ari umukinnyi wa Saint-Etienne yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa, nyuma yo kutongererwa amasezerano n'iyi kipe yamaze kwerekeza mu yindi kipe.

Kevin Monnet-Paquet yari amaze imyaka irindwi muri Saint-Etienne
Kevin Monnet-Paquet yari amaze imyaka irindwi muri Saint-Etienne

Kevin Monnet-Paquet w'imyaka 32, yasinye amasezerano y'umwaka umwe ashobora kongerwa mu ikipe ya Aris Limassol yo muri Chypre, iyi ikaba ari ikipe yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka.

Uyu rutahizamu umaze guhamagarwa inshuro ebyiri mu ikipe y'igihugu ariko ntiyitabire ubutumire mu myaka ye ya nyuma muri Saint-Etienne yagiye arangwa n'imvune, akaba mu mwaka ushize w'imikino yarayikiniye imikino 16.




source : https://ift.tt/3sppo5b

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)