Kevine Key ufite indoto zo kuzaba umuhanzikaz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Kayirangwa Kevine Kessia w'imyaka 21 y'amavuko wahisemo kwitwa Kevine Key mu muziki, yavuze ko yanditse iyi ndirimbo nshya 'Ubwiza' ashaka kuvuga ku rukundo rwinshi Yesu Kristo yakunze abari mu Isi. Ati "Iyi ndirimbo ivuga ku rukundo rwinshi Yesu Kristo yadukunze rwatumye asiga Ubwiza bwe n'Icyubahiro yari afite mu ijuru akaza kubabazwa mu isi akitanga kugira ngo twe yakunze akatwitangira aduhe ubugingo buhoraho".

Yavuze ko gukorana na Gaby Kamanzi byamushimishije cyane. Ati "Gukorana na Gaby byaranshimishije cyane kuko naramukundaga, nkunda uko aririmba, dukoranye rero biba akarusho. [First of all] mbere na mbere, namushimira cyane Imana imuhe umugisha ku bw'ubwitange bwe ndamwifuriza gukomeza gutera imbere n'Ibyiza byose bitangwa n'Umwami wacu Yesu Kristo dukomere k'Umwami Yesu nitutagwa isari tuzasarura".


Kevine Key yashyize hanze indirimbo nshya 'Ubwiza'

INKURU WASOMA: Kevine Key wifuza kuba umuhanzikazi mpuzamahanga avuga ko afite ububasha yarandura ubwibone mu bahanzi ba Gospel-AMAFOTO

Uyu muhanzikazi yanakomoje ku mishinga afite mu gihe kiri imbere, atangaza ko gahunda ari ukuva mu bwiza ujya mu bundi. Ati "Bible ibivuga neza ngo tuva mu bwiza tujya mu bundi kandi ngo dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga [so] rero mwitege byinshi byiza imbere". Kevine Key ashyize hanze iyi ndirimbo nshya nyuma y'ibihe bibi avuyemo byo kubura umubyeyi we (nyina) witabye Imana azize uburwayi. Iyi ndirimbo ye 'Ubwiza' ije ikurikira 'Ishimwe' Ft Santana Milado imaze amezi 8 iri hanze.

Urugendo rwe rw'umuziki yarutangiye mu mwaka wa 2019, arutangirira ku ndirimbo yise 'Mfite impamvu'. Aracyari mushya mu muziki ariko afite imishinga yagutse dore ko yifuza kuba umuramyi mpuzamahanga. Kevine Key ati "Nkora umuziki ku giti cyanjye, natangiye mu mwaka wa 2019, mpera ku ndirimbo nise 'Mfite impamvu'. Impamvu nahisemo gukora gospel ni uko nshaka kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku isi hose cyane cyane urubyiruko".

Iyo umubajije abahanzi nyarwanda ba Gospel akunda cyane kurusha abandi ndetse yifuza ko bakorana indirimbo bibaye ngombwa, akubwira ya mazina akunzwe n'abatari bacye mu Rwanda no mu karere, abo akaba ari Gaby Irene Kamanzi, Serge Iyamuremye na Israel Mbonyi. Avuga ko hanze y'u Rwanda hari abahanzi benshi akunda, ariko umuhanzikazi w'umunya-Nigeria Ada akaba ari we nimero ya mbere mu bo yakwishimira cyane gukorana nabo indirimbo. Ada akunzwe bikomeye mu ndirimbo 'Jesus (You are Able)' imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 43 kuri Youtube.


Kevine Key arangamiye kuba umuhanzikazi mpuzamahanga uhembura imitima ya benshi


Gaby Kamanzi arashimirwa cyane na Kevine Key bakoranye indirimbo

REBA HANO INDIRIMBO 'UBWIZA' YA KEVINE KEY FT GABY KAMANZI




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108691/kevine-key-ufite-indoto-zo-kuzaba-umuhanzikazi-mpuzamahanga-yasohoye-indirimbo-ubwiza-yako-108691.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)