Kigali: Abakora akazi ko mu rugo bagaragaje ko bagihohoterwa n’abakoresha babo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imirimo yo mu rugo ni imwe mu itanditswe ikoramo abigajemo urubyiruko ndetse bakanagaragaza ko bakunze guhura n’ibibazo bitandukanye mu kazi kabo ka buri munsi birimo kutishyurwa no guhohoterwa na bamwe mu bakoresha babo.

Bamwe mu baganiriye na Radiyo Rwanda bavuga ko babangamirwe n’uburyo hari abakoresha batabaha agaciro gakwiye guhabwa ikiremwamuntu.

Uwitwa Ndayishimiye Anitha yagize ati “…guhera iyo tariki ntangira gukorera ibihumbi 10, nahakoze amezi atatu ntibanyishyura asanga cya kirarane biba ibihumbi 45 noneho mbonye batari kunyishyura mfata umwanzuro wo gusezera akazi.”

Usibye kwamburwa amafaranga baba bakoreye, hari aho abakozi bo mu rugo bemeza ko bajya bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umwe muri bo yagize ati “Nashatse ahandi nkora, mpageze umugabo waho arambwira ngo nutemera ko turyamana ntabwo nzakwishyura. Numvise abikomeje nagishije inama umukobwa twari nshuti kubera ko we yari amenyereye i Kigali ambwira ko icyiza ari uko nakwigendera kubera ko umugore we abimenye yanyica; ubwo nari maze kuhakora amezi atatu mpita ngenda batanyishyuye.”

Hari n’ababwirwa amagambo atari meza abatesha agaciro ku buryo bwisubiramo kenshi, ibintu bemeza ko bibashengura.

Umwe ati “..akambwira ngo sinshaka kuzabona unywa igikoma, ni icy’abana; sinshaka kuzakubona ukora ku mugati kandi ari njye ugaburira abana be, mbatekera nkanaboza, byarambabazaga cyane.”

Nubwo abakozi bo mu rugo bagihohoterwa, uko iminsi ishira hari abagerageza gushakira ibisubizo by’ibibazo abakozi bo mu rugo bahura na byo ku buryo hari n’abashinga ibigo bibahuza n’abakoresha babakeneye bagakorana amasezerano n’ibyo bigo.

Uwamahoro Belynda washinze ikigo gihuza abakozi bo mu rugo n’ababakeneye yagize ati “ Habaho amasezerano hagati y’umukozi n’ikigo hakongera kubaho amasezerano hagati y’ikigo n’umukoresha ndetse n’umukozi. Ibyo biba ari ukwirinda ingeso mbi zimwe na zimwe ziba mu bakozi n’abakoresha.

Ku ruhande rw’abakoresha abakozi barabiba ariko iyo habayeho ayo masezerano ntabwo bibaho. No ku ruhande rw’abakozi iyo habayeho ayo masezerano nta hohoterwa mu buryo bwose ribaho.”

Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga rw’Amasendeki y’Abakozi mu Rwanda , Africain Biraboneye, we asanga hari ibyakozwe birengera abakora imirimo itanditse byasohotse mu itegeko ry’umurimo ryasohotse mu itegeko ry’umurimo ryo mu 2018.

Ati “ Ni uko abo bakozi bakwiye kwibumbira mu mashyirahamwe n’iyo baba bari muri ayo mashyirahamwe yandi abashakira akazi ariko bakajya mu masendika nk’ishyirahamwe ryemewe kuba ryabakorera ubuvugizi mu nzego zose n’imbere y’inzego za Leta kugira ngo ibibazo byabo bimenyekane, bibe byashakirwa ibisubizo binyuze mu mikoranire isanzwe iri hagati y’abahagarariye abakozi n’abahagarariye abakoresha na Leta ishyiraho amategeko.”

Yaboneyeho kugira inama abaturage bose yo gufata abakozi neza no kubaha agaciro bakabafata nk’ibiremwamuntu nk’abantu babafitiye akamaro cyane ko ari bo basigira ibintu byose byo mu rugo ndetse n’abana.

Abakozi bo mu ngo ni bamwe mu bakora mu nzego z'imirimo itanditse bavuga ko bahura n'ihohoterwa bakorerwa n'abakoresha babo



source : https://ift.tt/3AuchT5

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)