Inkuru ikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga , niyo mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gikondo, aho ubukwe bwapfiriye mu rusengero aho umugabo yarajyiye kurongora umukobwa basezerana imbere y'Imana kuzabana akaramata, umugore watanywe abana 5 n'uyu mugabo abagwa gitumo ubukwe burasubikwa.
Ibi byabereye igikondo ku rusengero rwa Eglise Anglican du Rwanda(EAR), aho Pasiteri yarajyiye gusezeranya umukwe n'umugeni undi mugore uteruye abana babiri bimpanga n'undi umwe amufashe akaboko aba yinjiye mu rusengero avuga ko atemera isezerano kuko umukwe ari umugabo we wamutanye abana.
Uyu mubyeyi watanywe abana witwa Dukuzumuremyi Janvière yavuze ko mbere y'uko uyu mugabo afatwa ari gukora ubukwe babanaga nk'umugore n'umugabo ndetse babyarana inshuro eshatu aho ebyiri murizo babyaye impanga.
Mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko ibyabaye ari impamo ndetse atari kera kuko 'byabaye ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatandatu'. Â Ndetse, anavuga ko icyo akeneye ku mugabo we ari abana babiri b'impanga yamutwaye ndetse bakanakemura uburyo bwo kubaho kw'aba bana babyaranye.
Yagize ati: 'Yego iyo nkuru yabaye nimugoroba nta n'ubwo ari kera, byarangiye batabasezeranyije barabirukana mu rusengero, bababwira yuko tuzabanza gukemura ibibazo dufitanye ubwo nyine birangira bupfuye nange ndataha'.
Yakomeje agira ati: 'Njyewe icyo narinkeneye si isezerano. Njyewe umugabo twarabanye ariko tubana mu buryo butemewe n'amategeko, ariko mu gihe ashaka gushaka undi njyewe ntarasezeranye nawe ni uburenganzira bwe, ariko yagombaga kubanza kubahiriza uburenganzira bw'abana yabyaye. Kuko abana batanu ni umuzigo ni umuryango ukomeye ku buryo atansigira inshingano zabo njyenyine ngo nzishobore'.
Ati: 'Ikintu njyewe namushakagaho ni uko ampa abana batanu banjye afite kuko bose bavuka munda imwe ya se na nyina, Â yamara kubampa ubundi bakangenera n'uko bagomba kubaho n'aho kuba, n'ikizabatunga. Bakamenya niba bagomba kubishyurira ishuri, ibigenerwa umwana byose bakabikora.'
Uyu mubyeyi yavuze ko hashize imyaka ibiri uyu mugabo abataye, ndetse amujyanye abana b'impanga yari yaribarutse ku nshuro ya mbere kuko yibarutse impanga inshuro ebyiri.
Umupasiteri wasezeranyaga aba bantu yabajijwe umwanzuro yabafatiye, avuga ko ntamwanzuro yafashe kuko nubwo yabasezeranyaga ari ubufasha yarari guha Anglican diyosezi ya Gahini kuko ariho bari busezeranire, avuga ko diyosezi ya Gahini ariyo izafata umwanzuro w'ikizakorwa cyangwa Leta kuko ngo nubwo idini ritasezeranije aba bantu bari baramaze gusezeranywa mu Murenge.
Ivomo: Inyarwanda.com