Kigali: Ubukwe bupfiriye mu rusengero! abagen... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari mu kazuba ko mu museso, ubwo Dukuzumuremyi Janvière yakiraga telephone imubwira ko umugabo we babyaranye abana batanu umaze igihe yaramutaye, agiye gusezerana n'undi mugore mu rusengero.

Ako kanya akibyumva yahise ava mu murima aho yari ari guhinga vuba na bwangu, ahita yitegura ndetse ategura n'abana be kugira ngo ajye kureba niba inkuru yari amaze kwakira ari impamo.

Mu buryo budasanzwe kandi buri wese wari uhari, bose bakubitswe n'inkuba bagwa mu kantu. Nta n'umwe wiyumvishaga ibiri kuba ubwo uyu mubyeyi yasangaga umugabo we babyaranye abana batanu, ari gusezerana n'undi mugore mu rusengero rw'abangilikani, Paruwasi ya Gikondo mu mujyi wa Kigali.


Ubwo abageni binjiraga mu rusengero rw'abangirikani

Umugore akinjira mu rusengero, yasanze pasiteri amaze guhagurutsa abageni ndetse igikorwa cyo kubashyingira kigiye gutangira. N'agahinda kenshi ndetse n'amarira ashoka, yagaragaje agahinda atewe n'umugabo we ko kuba yaramutanye urugo, akaba agiye kubaka urundi rugo nyamara abo yabyaranye n'uyu mugore atamenya uko biriwe n'uko baramutse.

Mu majwi ya Janvière yumvikanaga afata uyu wari umugabo we mu makoti, ndetse arira cyane avuga ko ibi bigomba gukemurwa na RIB.

Byabaye ngombwa ko iki gikorwa kiba gisubitswe, abapasiteri bafata umukwe n'umugeni we ndetse n'uyu mubyeyi wari wazanye n'abana be, bajya kwiherera bonyine kugira ngo iki kibazo bagihe umurongo.


Byahinduye isura ubwo uyu mugore n'abana batatu binjiraga

Muri uku kwiherera ntibyamaze umwanya kuko uyu mubyeyi yahise asohoka ndetse arira cyane, agaragaza ko atari kunyurwa n'uburyo ikibazo cye bari kugikemuramo. Yashimangiye ko icyo ashaka atari isezerano ry'umugabo wamutanye abana batanu, ahubwo akeneye kubona abana be babiri umugabo yatwaye ndetse akabamwimaho uburenganzira, hanyuma agafata inshingano z'abana be nka papa wabo wababyaye.

Bitewe n'uburyo uyu mubyeyi yagaragazaga uburyo iki kibazo kiri gukemurwamo, hitabajwe inzego z'umutekano ndetse bidatinze zihita zihasesekara, zigerageza guhuza impande zombi. N'ubwo bitari byoroshye, basabye umuryango w'umugabo kubahiriza uburenganzira bw'umubyeyi kubana be, ndetse akajya ababona igihe cyose abashakiye.


Mu marira menshi, uyu mubyeyi agaragaza ko ikifuzo cye gikomeye ari ukubona uburenganzira ku bana be umugabo we yatwaye iwabo, ndetse bakabamuha akabirerera kuko abana be batagomba kurerwa nk'imfubyi kandi bagifite ababyeyi bose.

Mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko ibyabaye ari impamo ndetse atari kera kuko 'byabaye ku munsi w'ejo hashize kuwa gatandatu'.  Ndetse, anavuga ko icyo akeneye ku mugabo we ari abana babiri b'impanga yamutwaye ndetse bakanakemura uburyo bwo kubaho kw'aba bana babyaranye.


Yagize ati: 'Yego iyo nkuru yabaye nimugoroba nta n'ubwo ari kera, byarangiye batabasezeranyije barabirukana mu rusengero, bababwira yuko tuzabanza gukemura ibibazo dufitanye ubwo nyine birangira bupfuye nange ndataha'.

Yakomeje agira ati: 'Njyewe icyo narinkeneye si isezerano. Njyewe umugabo twarabanye ariko tubana mu buryo butemewe n'amategeko, ariko mu gihe ashaka gushaka undi njyewe ntarasezeranye nawe ni uburenganzira bwe, ariko yagombaga kubanza kubahiriza uburenganzira bw'abana yabyaye. Kuko abana batanu ni umuzigo ni umuryango ukomeye ku buryo atansigira inshingano zabo njyenyine ngo nzishobore'.


Ati: 'Ikintu njyewe namushakagaho ni uko ampa abana batanu banjye afite kuko bose bavuka munda imwe ya se na nyina,  yamara kubampa ubundi bakangenera n'uko bagomba kubaho n'aho kuba, n'ikizabatunga. Bakamenya niba bagomba kubishyurira ishuri, ibigenerwa umwana byose bakabikora.''

Uyu mubyeyi yavuze ko hashize imyaka ibiri uyu mugabo abataye, ndetse amujyanye abana b'impanga yari yaribarutse ku nshuro ya mbere kuko yibarutse impanga inshuro ebyiri.


Abana b'impanga umugabo yamutanye

Yagize ati: 'Hashize imyaka ibiri antaye, yajyanye bariya bana b'impanga ambwira ko bagiye gusura iwabo ubwo rero inda yansiganye nayo yavuyemo impanga zikurikira izindi yajyanye.''

Uyu mugore yabwiye InyaRwanda ko abana kugeza na n'ubu atarababona ariko akibategereje, ndetse yakorerwa ubuvugizi kugira ngo abana be ababone ndetse amenyerwe n'uko babaho, naho ubundi ibyo kujya kubana n'undi mugore ni uburenganzira bwe.

REBA UBURYO UMUGORE YARWANYE N'UMUGENI MU RUSENGERO, KURI AFRIMAX TV






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109006/kigali-ubukwe-bupfiriye-mu-rusengero-abageni-bararwanye-kubera-kunanirwa-kumvikana-nuwo-ya-109006.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)