Kigali: Umusore w’imyaka 23 yafatanwe moto ebyiri zibwe mu rugo rw’Umunyamerika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore yafashwe mu gitondo cyo ku wa 16 Kanama 2021, akaba yari mu itsinda ry’abantu batatu basunikaga moto bari bamaze kwiba bitewe n’uko bari bananiwe kuzifungura, babiri muri bo bakaba bacitse nyuma yo kubona abapolisi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko uyu musore yafashwe ku bufatanye bw’abaturage na Polisi binyuze mu guhanahana amakuru.

Yagize ati "Polisi yabonye amakuru atanzwe n’abaturage bo mu Murenge wa Kimihurura saa kumi n’ebyiri, bavuze ko hari moto ebyiri bacyeka ko zibwe n’abo bantu batatu barimo kuzisunika. Hashakishijwe bariya bantu bafatirwa mu Murenge wa Kimihurura mu kilometero kimwe uvuye mu rugo rw’umuturage (Umunyamerika) ari naho izi moto zari zibwe."

CP Kabera yashimiye abaturage ku gikorwa bagaragaje mu kwicungira umutekano binyuze mu gutanga amakuru ku bantu bijandika mu byaha. Yashimiye uribyiruko rw’abakorerabushake by’umwihariko ku ruhare rwabo mu kurwanya ibyaha.

Uyu musore wafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kimihurura mu gihe hagishakishwa abandi babiri bari kumwe na we.

Ukekwaho ubujura bwa moto yafashwe ari kuzisunika nyuma yo kunanirwa kuzifungura bakimara kuziba



source : https://ift.tt/3mbupgG

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)