King James agiye gusohora Album nshya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yateguye abafana be ko agiye gusohora album nshya, yagize ati" Nimwitegure albumu, Ubushobozi, izasohoka ku itariki 10 Ukwakira 2021".

N'ubwo nta byinshi yavuze kuri iyo album ye nshya, ariko abakurikirana amakuru y'imyidagaduro, bavuga ko izaba ariho n'indirimbo yakoranye n'abahanzi batandukanye nka Meddy ndetse n'indirimbo yakoranye n'umuhanzi Ariel Wayz yitwa 'Ndagukumbuye'.

King James ubu usigaye abarizwa no mu bya bizinesi, yamaze igihe asa n'uwacumbitse umuziki, ariko bigaragara ko yari ahugiye mu gutunganya iyo album ye nshya, akanakurikirana ibya bizinesi ye.

King James azwi cyane mu njyana ya R&B, akaba yaramenyakanye cyane mu ndirimbo nka 'Hari ukuntu', Ab'ubu, narashize, meze neza, n'izindi nyinshi.

Album nshya ya King James igiye gusohoka, ngo yatangiye kuyitunganya mu 2018, nyuma iza kudindizwa n'icyorezo cya Covid-19, dore ko cyabangamiye cyane ibijyanye n'umuziki n'imyidagaduro muri rusange.




source : https://ift.tt/3yLNbhV

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)