Kinyinya: Batewe impungenge n’abajura babategera mu nzira bakabambura babanize - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu baganiriye na TV1 bavuze ko aba bajura babategera mu duhanda turi munsi ya gare ya Kinyinya bakabaniga ubundi bagatwara ibyo bari bafite byose.

Basaba ubuyobozi gukoresha uko bushoboye kose bukahashyira abanyerondo kugira ngo aba bajura bahacike.

Umwe mu baturage yagize ati “Njyewe ubwanjye ejo bundi naratashye nka saa Yine tuvuye mu kazi kuko dukorera hano turatambika tugeze kuri iyi nzu baradufata baratunigagura baravuga ngo ubundi muba muva he mujya hehe turababwira ngo mutware ibintu byose dufite mutubabarire twigendere.”

Yakomeje avuga ko bahise bakomeza kumuniga ku buryo bamurekuye bamaze kumwiba telefone ye n’amafaranga yari amaze gukorera.

Undi ati “Badufashe turi batatu bo bageraga muri barindwi ari benshi cyane, noneho babiri bahita bagufatira icya rimwe ibintu byose bagahita batwara ubundi bakirukanka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Nduwayezu Alfred, na we yemeza ko iki kibazo bakizi agashimangira ko inzego zinyuranye zikora ibishoboka byose kugira ngo umutekano uboneke muri aka gace.

Ati “Icyo kibazo turacyizi ahantu hatandukanye hagaragara umutekano muke kubera amasaha ariko icyo dukora ni uko dufatanya n’inzego z’umutekano ni ukuvuga ingabo na polisi n’irondo tukagenzura iyo tumaze kuhitaho mu masaha y’umugoroba mu gihe abantu batahira umutekano uraboneka naho hakurya tuhafite n’ingabo dufatanya ku buryo umutekano w’aho uba ucunze neza.”

Yaboneyeho gusaba abaturage gutanga amakuru kugira ngo bahiteho mu buryo burushijeho mu rwego rwo gukumira igishobora kubahungabanyiriza umutekano icyo aricyo cyose.




source : https://ift.tt/3m3EQ5E

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)