Kirehe: SEDO afunzwe akekwaho kwaka ruswa abatishoboye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Nsengiyumva Jean Damascène avuga ko Manishimwe yafashwe ku wa Gatatu tariki ya 25 Kanama 2021, amasaha y'amanywa akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamugali.

Uwo muyobozi avuga ko Manishimwe Obed w'imyaka 34 y'amavuko, ibyaha akekwaho yabikoze mu bihe bitandukanye kandi bitakozwe muri uyu mwaka gusa ahubwo haburaga igihe gusa ngo afatwe abiryozwe.

Avuga ko ibyaha akurikiranyweho harimo kugurisha ubutaka bwa Leta ku muturage bwari bwegereye, washakaga kubusaba Leta kugira ngo ibuhe umwana we.

Ati “Amakosa yari amaze gukora ni menshi, hari aho yagurishije ubutaka bwa Leta (Igisigara), aho umuturage bwari bwegereye yatekereje kubusaba akabuha umwana we, SEDO amusaba 200,000 frs kugira ngo abumuhe ariko umuturage amubwira ko yabona 180,000Frs aranayamuha, nyuma y'aho byaje kumenyekana arabikenga arayamusubiza”.

Irindi kosa ngo yambuye umuturage inka yahawe muri gahunda ya Girinka ajya kuyororera iwe ndetse no kwaka abaturage badafite amacumbi ruswa kugira ngo bayahabwe.

Agira ati “Mu by'ukuri amakosa ateye isoni cyane, yatse umuturage inka ya girinka ajya kuyororera iwe, hari ikindi yakoze aho umuturage utari ufite inzu, aho aba yari yarimutse avuye mu Bugesera, yatse 100,000Frs kugira ngo amushyire ku rutonde rw'abazubakirwa”.

Umuturage kubera ko yari akennye kandi akeneye n'icumbi ngo yasubiye iwabo mu Bugesera agurisha isambu yari ahafite amuha amafaranga yamwatse ariko mu byiciro bitewe n'uko na we yayabonaga.

Ati “Yakurikiranye agasambu yasize mu Bugesera k'umuryango arakagurisha agenda amuha ibice ibice, 35,000Frs, 25,000Frs bizakurangira agejeje 90,000Frs, arayamuha ndetse ayamuha binyuze kuri telefone ye kuri Mobile Money”.

Visi Meya Nsengiyumva avuga ko n'ubwo mu batswe ruswa hagaragaye uwo umwe kuko hari ibimenyetso, ariko atari we wenyine ahubwo hari n'abandi benshi cyane abatishoboye bakeneye amacumbi.

Agira inama abantu bose bahawe ishingano zo gukorera abaturage, kunyurwa n'ibyo bahabwa ibitari ibyabo bakabizibukira.

Agira ati “Icyo nasaba bagenzi banjye twahawe izi nshingano ni ukunyurwa n'ibyo duhabwa, ibitari ibyawe rwose ni ukuzibukira, ibitari ibyawe nta mpamvu yo kubitekerezaho no kubitaho umwanya. Ni n'icyubahiro gikomeye kuko hari abadafite uwo mushahara”.

Nsengiyumva avuga ko Leta ikora ibishoboka byose ikabiha umukozi kugira ngo akorere abaturage, ariko bibabaje kuba hari bamwe batanyurwa na byo nyamara babizi ko hanze hari abandi batabonye ayo mahirwe y'akazi kandi bagakeneye.




source : https://ift.tt/3mBmUzI
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)