Kirehe: SEDO ushinjwa kugurisha ubutaka bwa Leta no kwaka ruswa abaturage yatawe muri yombi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byaha uyu muyobozi ashinjwa ngo bimaze igihe kinini aho ubuyobozi n’abashinzwe umutekano bari baratangiye kumukoraho iperereza ryatumye atabwa muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kanama 2021.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nsengiyumva Jean Damascene, yabwiye IGIHE ko uyu muyobozi ashinjwa ibyaha n’amakosa menshi.

Ati “ Hari aho yigeze kubeshya umuturage ko ashobora kuzamushyira ku rutonde rw’abantu bazubakirwa inzu batishoboye uwo muturage ntiyagiraga aho kuba, umuturage yaciwe ibihumbi 100 Frw amubwira ko atayabona, ko yabona make agenda amwishyura make make. Bwa mbere yamuhaye ibihumbi 35 Frw , ubundi amuha ibihumbi 25 Frw kugeza agejeje ibihumbi 90 Frw.”

Uyu muyobozi yavuze ko byarangiye uwo muturage atagiye ku rutonde nk’uko yabimwizezaga kuko atari we ufata umwanzuro w’abo bagomba kubakira, iki ngo kiri mu kibazo cyagaragayemo ruswa kuko amafaranga yayamwoherereje kuri Mobile Money ye bwite arayakira.

Mu bindi abazwa ni “ ukuba yarigaruriye inka ya Girinka itari iye yari yahawe umuturage arayimwaka ayijyana iwe, bimaze gusakuza abona abantu batangiye kubivuga arongera ayisubiza wa muturage.”

Uyu muyobozi kandi yanagurishije ubutaka bwa Leta. Umuturage yabugurishije ngo ni umubyeyi wamubwiraga ko afite umwana ukuze kandi adafite ubutaka SEDO ngo amwemerera ko azamufasha kububona.

Ati “ Yamugurishije ubutaka bwa Leta ibihumbi 180 Frw ariko ntiyahita amupimira, uwo mubyeyi akajya ahora amwishyuza aza kurambirwa. Ahuye n’Umukuru w’Umudugudu aramubwira ati muzaza kumpimira ubutaka ryari ko SEDO namwishyuye, nyuma ngo bimaze kumenyekana yahise ajya kumusubiza amafaranga ye.”

Visi Meya Nsengiyumva yavuze ko nyuma y’igihe kinini hakorwa iperereza kuri ibi byaha byose, RIB yahise ita muri yombi uyu muyobozi kuko ngo ibyaha ashinjwa ni byinshi.

Yasabye abandi bayobozi cyane cyane abo mu nzego z’ibanze kwirinda kwaka ruswa abaturage.

Ati “ Ibitari ibyawe ntukwiriye kubitekerezaho; abakozi barahembwa, iyo uhindukiye rero ukarenga kuri wa mushahara ukajya no kwaka abaturage udufaranga twabo haba habayeho gutandukira ni yo mpamvu bidashobora kubahira.”

Kuri ubu uyu muyobozi afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamugari mu gihe ategerejwe gukorerwa dosiye agashyikirizwa ubutabera.

Ibiro by'Akarere ka Kirehe mu Ntara y'Iburasirazuba



source : https://ift.tt/2WjwYmp
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)