Kiyovu ni nka Rayon - Ishimwe Kevin wakomoje ku mpamvu atandukana na APR FC, itandukaniro ryayo n'andi makipe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishimwe Kevin watandukanye na APR FC akerekeza muri Kiyovu Sports bivugwa ko yazize imyitwarire mibi, uyu mukinnyi yahakanye aya makuru avuga ko abantu batagakwiye kumucira urubanza bagendeye ku hahise he kuko ngo yatandukanye n'iyi kipe nk'uko yatandukanye n'andi makipe.

Mu Kwakira 2020, Ishimwe Kevin yahagaritswe n'ikipe ya APR FC aho byavugwaga ko ari ukubera imyitwarire mibi, muri Mutarama 2021 ahita yerekeza muri Kiyovu Sports.

Uyu mukinnyi umaze amezi 6 muri Kiyovu Sports, avuga ko ari ikipe nziza ndetse yasanze ari nka Rayon Sports kuko zose zifite abafana benshi

Ati 'Kiyovu Sports ni ikipe nziza yafasha umukinnyi, ni ukuvuga ngo nshyizemo imbaraga byamfasha, ni ukuvuga ngo Kiyovu Sports imeze nka Rayon Sports ndakeka ni iya 3 ifite abafana benshi ni ukuvuga ngo ushyizemo imbaraga ushaka kujya gukina hanze wajyayo.'

Agaruka kuri APR FC avuga ko azohora ayibukira ku kuba ari ikipe ikora kinyamwuga ibintu byose bia biteguye ari nacyo gifasha abakinnyi b'iyi kipe.

Ati 'Ni ikipe nzahora nibukira k'uburyo bakora, APR FC bakora kinyamwuga, ibintu byayo biba biri ku murongo nicyo kintu navuga kiba ari itandukaniro n'andi makipe, ibintu byabo bimeze neza ugasanga ni nacyo gifasha abakinnyi bayo kugira aho bagera.'

Agaruka kucyo yapfuye n'iyi kipe byatumye atandukana nayo ndetse bikavugwa ko yashwanye n'uyu mutoza aho na we yigeze gutangaza ko uyu mukinnyi yihanganiwe kenshi, Kevin yavuze ko atari byo ari ukubeshya ahubwo ngo abantu bagendera ku hahise he.

Ati 'Gutandukana si ikibazo cyangwa abo bantu bavuga ibyo ng'ibyo si ikibazo, buriya urabizi mu buzima hari ukuntu umuntu abantu baba bamufata, n'iyo ikibazo kibaye bumva ko ari kwa kundi kandi ibyo ntabwo ari byo umuntu arahinduka, gutandukana kwanjye na APR FC nta kidasanzwe ni nk'uko natandukanye n'andi makipe, ibyo gusuzugura umutoza byo barambeshyera.'

Umwaka we wa kabiri mu ikipe ya Kiyovu Sports, avuga ko ari ugukora cyane kugira ngo arebe ko yafasha ikipe ye kugira icyo yageraho.

Yakomeje kandi yibutsa abantu ko we yahindutse ubu ari umugabo ufite umugore, afite umuryango wo kwitaho, niba ibyo byarabaye byararangiye ubu ni mushya.

Ishimwe Kevin ngo umwaka utaha muri Kiyovu Sportse azaba ameze neza kurusha
Ngo yatandukanye n'iyi kipe nk'uko yatandukanye n'andi
Adil yigeze kuvuga ko bamugoragoje



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-ni-nka-rayon-ishimwe-kevin-wakomoje-ku-cyatumye-atandukana-na-apr-fc-itandukaniro-ryayo-n-andi-makipe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)