Kuki amafaranga y’ishuri atazagabanywa kandi igihembwe kizamara ukwezi kumwe? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 2 Kanama 2021 ni bwo abanyeshuri biga muri iki cyiciro batangiye amasomo y’igihembwe cya gatatu azamara ukwezi kumwe bakazahita bakomerezaho undi mwaka w’amashuri wa 2021-2022 muri Nzeri.

Kugeza ubu ariko Minisiteri y’Uburezi isa n’iyatereye agati mu ryinyo ku ngingo yo kongera cyangwa kugabanya amafaranga y’ishuri kuko yihunza kugira icyo ivuga ku bijyanye n’amafaranga ababyeyi bafite abana biga mu bigo byigenga bishyura.

Hari bamwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE, bavuze ko amashuri bari basanzwe barereramo ubwo yongeraga gufungura imiryango yazamuye amafaranga y’ishuri kandi kugeza n’ubu ni ko bikimeze,bakibaza impamvu y’iryo zamuka rihanitse bikabashobera.

Ntibaziyaremye Ezechiel urerera mu ishuri rya “Mère du verbe” riherereye mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko amafaranga basabwa ari menshi kandi abana bagiye kwiga igihembwe kimwe bityo bakifuza ko yagabanywa.

Yagize ati “Ni ukuri twararenganye nk’ababyeyi barerera mu bigo byigenga. Mu gihe cya guma mu rugo ya mbere bongeye gufungura amashuri ibigo byagendeye ku nyungu zabyo. Nk’aho nderera hongereweho ibihumbi hafi 30. Ayo mafaranga yagumyeho turatakamba biranga, aho umubyeyi yakuraga kenshi ibikorwa byarafunzwe twese nta wutarabigendeyemo ariko ibigo bikazana amaganya y’inyungu zabyo.”

Ibyo bibazongo byakomeje kuba rwiziringa mu bigo byigenga dore ko kugeza ubu biteganyijwe ko abana biga mu mashuri y’incuke n’icyiciro kibanza bagiye kwiga igihe gito cyane.

Ati “Nabwo twasabye ko batugabanyiriza ariko barabyanga. Ni akarengane mutuvuganire. Ubuyobozi bw’ikigo buvuga ko nta handi bwakura amafaranga yo guhemba abarimu. Ni byo koko nta handi ariko bumve ko n’aho umubyeyi yakuraga ubukungu bwe bwahungabanyijwe n’icyorezo.”

Ibi ariko abihuriraho n’abandi babyeyi bakomeje kwibaza uburyo bazishyura amafaranga angana n’ayo bishyuraga mu gihe gisanzwe kandi bagiye kwiga ukwezi kumwe.

Ibikenerwa biziyongera cyangwa bizagabanuka?

Birumvikana ko mu gihe abantu ijana bari kuzamara amezi atatu biga bakaba bagiye kumara ukwezi kumwe ntabwo ibikoresho byabura kugabanuka.

Nirere Deborah yabwiye IGIHE ko biteye impungenge kubona ibyari kuzakenerwa bizagabanuka ariko bo bagakomeza kwishyura amafaranga asanzwe.

Ati “Niba abana bazamara ukwezi kumwe, birumvikana ko ibyo bakenera cyangwa bakoresha bizagabanuka. Ibi bivuze rero ko twebwe turi kubigenderamo kubera ko ntacyo batuganyirizaho kandi mwibuke ko bazahita bagaruka ku ishuri muri Nzeri. Byumvikane ko na bwo bazadusaba amafaranga y’ishuri.”

Ibi ni byo ababyeyi baheraho basaba ko amafaranga yagabanuka ndetse bagasaba ko inzego zitandukanye zishobora kubafasha ngo kuko bari kurengana.

Abayobozi b’amashuri ntibabikozwa

Ubuyobozi bw’amashuri ntibukozwa ibyo kugabanya amafaranga y’ishuri ngo kuko nubwo abanyeshuri bazamara iminsi mike biga ariko abarimu bo bazakomeza guhembwa.

Umuyobozi w’Ishuri Ryigenga rya Kigali Adventist School, Murenzi Viateur, aheruka kubwira IGIHE ko amafaranga y’ishuri umubyeyi yishyura agabanyijwe na bo byabagiraho ingaruka bigahungabanya ireme ry’uburezi umwana aba akwiye guhabwa.

Ati “Birumvikana amafaranga yakabaye agabanuka ariko nkatwe ku mashuri yigenga iyo dufite abarezi tugirana amasezerano y’akazi kandi aba ari ay’umwaka wose. Benshi bavuga ibyo ni uko baba batabizi. Ntabwo bazi inshingano z’ishuri kuko zitarangirira ku kwigisha umwana gusa.”

Yakomeje agira ati “Hari ibyo tuba tugomba abarezi kugira ngo na bo bakore umurimo wabo neza. Kuvuga ngo amafaranga y’ishuri yagabanuka ntekereza ko natwe bitatworohera.”

Abanyeshuri bo mu mashuri abanza bazajya biga umunsi wose kugira ngo babashe kurangiza amasomo yabo ku gihe

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Saint Nicolas, Mushinzimana Adrien, yavuze ko kugabanya amafaranga bitakorwa bitewe n’uko ibindi ishuri rikenera bizakomeza gutangwa.

Ati “Birumvikana ku mubyeyi kubivuga ariko iyo urebye ibintu ishuri rikora bigaragara ko hari ibidashobora gusubiza inyuma ayo mafaranga. Urugero niba ikigo cyishyura ubukode bw’inzu n’ubundi zizishyurwa nk’uko zari zisanzwe zishyurwa. Ku kijyanye n’amasezerano y’abakozi na bo bazahora bahembwa, ibyo bintu bibiri mvuze ni byo binakomeye biva kuri ya mafaranga umubyeyi yishyura.”

Uretse aba bayobozi ariko hari n’abo mu bigo bya leta ndetse n’ibifashwa na yo batangarije IGIHE ko bitaba byumvikana ko ababyeyi bagabanya amafaranga batangaga bitewe n’uko igihembwe cya kabiri cyari cyabaye kirekire ariko amafaranga ntiyigeze yongerwa.

Mineduc yarumye ihuhaho

Mu kiganiro na IGIHE ku murongo wa telefoni, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko nka Minisiteri badatanga itegeko ry’amafaranga ababyeyi bagomba kwishyura ku ishuri kuko ari ibyemezo bifatwa n’ubuyobozi bw’ishuri n’ababyeyi barereramo.

Yagize ati “Ubusanzwe ntabwo Minisiteri ari yo igena igiciro ku bigo by’amashuri. Ntitwavuga ngo mwishyure aya ngaya. Ni ibintu byigwa n’ubuyobozi bw’ishuri hamwe n’ababyeyi baharerera.”

Yavuze ko kugabanya amafaranga cyangwa kuyongera byaterwa n’umwanzuro wavuye hagati y’ubuyozi bw’ishuri n’ababyeyi barirereramo.

Ati “Mu by’ukuri ni icyemezo cyafatwa nyuma y’uko ababyeyi n’ubuyobozi bw’ishuri babiganiriyeho. Twebwe twabagira inama yo kwicara bakaganira hakarebwa icyakorwa kandi hatagize ubihomberamo.”

Uyu muyobozi yavuze ko ababyeyi bagirwa inama yo kwegera ubuyobozi bw’amashuri bakaganira bigafatwaho icyemezo kugira ngo harebwe ku nyungu rusange.

Abanyeshuri bo mu Cyiciro cya mbere cy'amashuri abanza batangiye igihembwe cya gatatu kizamara ukwezi kumwe



source : https://ift.tt/37Cla0f

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)