Kwizera Olivier yasezerewe mu mwiherero w'ikipe y'igihugu Amavubi,kuri uyu wa Gatanu, nyuma y'uko yagaragaye live kuri instagram mu masaha akuze kuri uyu wa 4,aririmbana n'umukobwa aho kuruhuka nk'abandi ngo yitegure imyitozo.
Umunyezamu Olivier Kwizera yasezerewe muri camp y'Amavubi kuko yarenze ku itegeko ryo kuruhuka kare.
Uyu musore kandi ntiyari kuzakina umukino Amavubi yari kuzahuramo na Mali kuko afite ikarita itukura yahawe kuri Cameroon.
Mu ijoro ryakeye,uyu mukobwa yagiye kuri Instagram,Kwizera Olivier uri mu mwiherero w'ikipe y'igihugu "Amavubi" iri kwitegura imikino itoroshye ya Mali na Kenya,ahita amusaba ko bakwiyunga bakaririmbira abantu.
Ntabwo benshi mu bafana bakiriye neza kuba umukinnyi uri mu mwiherero witegura imikino y'amajonjora yo kwerekeza mu gikombe cy'isi 2022,yigira kuri Instagram gutwika aho kuruhuka no gutekereza ku myitozo.
Kwizera usanzwe utavugwaho rumwe na bamwe mu bafana kubera imyitwarire idahwitse yaba mu kibuga no hanze yacyo,yongeye kunengwa cyane.
Uyu munyezamu ari mu mwiherero w'Amavubi nyuma y'igihe yari amaze afunzwe akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse na nyuma yo gufungurwa yahise asezera ku mupira w'amaguru ariko umutoza Mashami yarenze ibyo byose aramuhamagara.
Umunyamakuru Sam Karenzi wa Radio&TV10, abinyujije kuri Twitter ye yagaragaje amwe mu mashusho ya Kwizera n'uyu mukobwa baganiraga,arangije aravuga ati"ibi harya nibyo bita ngo "Gushya", ubu umwiherero w'Amavubi hahiye? Sha iyi Mali tugiye guhura irambabaje tuzayinyagira kuko iyi myiteguro ntisanzwe."
Bamwe mu bavuze kuri iki gitekerezo cya Karenzi,bemeje ko uyu munyezamu arimo asabwa ibyo adafite bakwiye kumureka, ni mu gihe abandi bo bavuze ko mu mwiherero w'Amavubi atari muri Gereza, ko baba bagomba kuruhura mu mutwe.
Undi munymakuru w'imikino,Jean de Dieu Dukuze uzwi nka Jah d'Eau Dukuze yanyomoje Karenzi we aravuga ati "Ariko rero mu mwiherero w'ikipe y'igihugu si Gereza, umuntu afite uburenganzira bwo kuruhuka mu gihe cyose atishe imyitozo. Turi kwiyicira abakinnyi bacu. Ubanza duhora turekereje tubashakaho amakosa nk'aho umukino ari ejo."
Kwizera Olivier wavugwaga mu rukundo n'umukinnyi wa Filimi,yahuje n'uyu mukobwa wari live bafatanya kuririmba.
Uyu mukobwa waganiraga na Kwizera, aherutse gufungisha umuhanzi Davis D na Kevin Kade n'undi musore ufotora,bashinjwa ko baryamanye na we ataruzuza imyaka y'ubukure gusa baje kurekurwa.
Mu minsi ishize ni bwo umutoza Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 39 mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi kizabera muri Qatar 2022, aho izina ryavuzwe cyane ari Kwizera Olivier.
Umutoza Mashami Vincent, yatangaje ko kuba barahamagaye uyu munyezamu ari we wa mbere mu ikipe y'igihugu, ari kugira ngo babashe kumuba hafi nyuma y'ibibazo amazemo iminsi.
Yagize ati 'Ntabwo abantu bari kubivugaho rumwe, ariko icyo nabivugaho ni uko Olivier ari umukinnyi mwiza wenda wagize ibibazo bitandukanye si nabwo bwa mbere yabigize, kuva kera ku bataramukurikiranaga ngira ngo ni bibazo yagiye agira ariko bitamuturutseho, ariko nanone byagize ingaruka ku buzima bwe.'
'Ku mpano afite nta wayishidikanyaho ariko nanone nk'abanyarwanda tugomba kugira umutima ubabarira, ntabwo twahora gusa duhana cyangwa se duca imanza, Olivier ni umunyarwanda, ni umukinnyi w'umupira w'amaguru afite byinshi akifitemo'.
Muri aya marushanwa,u Rwanda ruri kwitegura kwakirwa na Mali mu mukino uzabera mu Mujyi wa Agadir muri Maroc ku wa 1 Nzeri mu gihe ruzakira Kenya nyuma y'iminsi ine. Ibi bihugu uko ari bitatu biri mu itsinda E hamwe na Uganda.