Kwizera Olivier yemeje ko yisubiyeho yagarutse mu kibuga, iby'ikipe azakinira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'iminsi 21 asezeye umupira w'amaguru, Kwizera Olivier yisubiyeho kuri iki cyemezo n'ubwo avuga ko ataramenya ikipe azakinira.

Tariki ya 22 Nyakanga 2021, Kwizera Olivier yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko asezeye gukina umupira w'amaguru, ni nyuma yo gusoza amasezerano mu ikipe ye ya Rayon Sports hari na nyuma kandi yo gufungurwa aho yari yafashwe akekwaho gukoresha Urumogi.

Nyuma yo gusezera umupira w'amaguru, benshi bagiye basaba uyu munyezamu ko yakwisubiraho akagaruka mu kibuga, ni mu gihe uyu munyezamu we yabwiye ISIMBI ko nta muyobozi n'umwe wigeze amusaba kuba yakwisubiraho ku cyemezo cye.

Ku mugoroba w'ejo hashize, nibwo inkuru yakwiriye ko uyu munyezamu yaba yamaze kwisubiraho ku cyemezo yafashe cyo gusezera ruhago.

Mu kiganiro kigufi yahaye ISIMBI, Kwizera Olivier yemeye ko yisubiyeho agiye kugaruka mu kibuga ariko ataramenya ikipe azakinira.

Ati "Nibyo. Ikipe ntayo nzi kuko nta n'iyo turi mu biganiro. Ibyo byo nibyo ni ukiri."

Amakuru avuga ko Kwizera Olivier umwaka w'imikino 2021-2022 azaba ari umukinnyi w'ikipe ya APR FC aho yanamaze kuyisinyira.

Byitezwe ko ari bube ari ku rutonde rw'abakinnyi b'ikipe y'igihugu umutoza Mashami Vincent agomba guhamagara yitegura gukina imikino y'ijonjora ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 aho u Rwanda ruzahera kuri Mali muri Nzeri, ni mu itsinda E.

Kwizera Olivier yagarutse mu kibuga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-yemeje-ko-yisubiyeho-iby-ikipe-azakinira

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)