Leta y'u Rwanda yongeye guhara amahooro ngo i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RURA ivuga ko Leta yemeye kwigomwa amahooro yari asanzwe yakwa ku bikomoka kuri peteroli.

Mu itangazo RURA yashyize ahagaragara kuri uyu wa 14 Kanama 2021, yavuze ko 'Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukumira ingaruka ku bukungu zashoboraga guturuka ku bwiyongere bw'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli.'

RURA kandi yategetse ko igiciro cya Lisansi i Kigali kitagomba kurenga Amafaranga y'u Rwanda 1,088 Frw kuri Litro naho Igiciro cya Mazutu i Kigali ntikigomba kurenga Amafaranga y'u Rwanda 1,054 kuri Litiro.

Muri Gicurasi na Kamena 2021, nabwo Leta yigomwe amahoro kugira ngo ibiciro bya Peteroli bitiyongera. Icyo gihe ibiciro byo ku isoko mpuzamahanga byari byiyongereyeho 17%; byari gutuma ibiciro byo ku isoko ry'u Rwanda byiyongeraho 7%.

 Leta yemeye guhara amahooro y'ibikomoka kuri peteroli kugira ngo ibiciro bitazamuka

Leta yafashe icyemezo cy'uko ibiciro muri Kanama na Nzeri 2021 biguma uko byari bisanzwe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108611/leta-yu-rwanda-yongeye-guhara-amahooro-ngo-ibiciro-byibikomoka-kuri-peteroli-bitiyongera-108611.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)