Mangwende yahawe ikaze muri ASFAR yo muri Maroc avuga imigabo n'imigambi bye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu wahoze akinira APR FC imaze imyaka ibiri itwara ibikombe bya Shampiyona idatsinzwe umukino n'umwe, yerecyeje muri Maroc muri iki cyumweru aho yari agiye mu ikipe ya ASFAR ifite ibigwi muri Maroc.

Nyuma y'iminsi micye yerecyeje muri Maroc, uyu mukinnyi wari mu bakomeye muri APR FC, yahawe ikaze muri iriya kipe yo muri Maroc ubundi avuga icyo agiye kuyifasha.

Mu mashusho yatambutse ku mbuga nkoranyambaga z'iriya kipe, agaragaza Mangwende yakirwa n'abana babiri bakamuhereza indabyo ubundi agatambagizwa mu cyumba kibitsemo ibikombe by'iriya kipe na we akagenda abisuzuma areba n'igihe igihe babyakiriye.

Aya mashusho asozwa n'ubutumwa bwa Imanishimwe Emmanuel aho agaruka ku myaka ye ndetse n'umwanya akinaho ubundi akavuga ko yishimiye kuba umukinnyi wa ASFAR.

Ati 'Nzatanga buri bushobozi n'imbaraga zanjye muri iyi kipe kugira ngo izamuke. Ndashimira buri wese, ndabifuriza ibyiza muri iki gihugu, muri iyi kipe.'

Mangwende w'imyaka 26 y'amavuko, bivugwa ko yaguzwe ibihumbi 130 USD ubwo ni ukuvuga Miliyoni 130 Frw, we ubwe akaba yarahawe ibihumbi 300 USD bingana na miliyoni 300 Frw masezerano y'imyaka itatu ubundi akajya ahembwa 5,700 USD angana namiliyoni 5,7 Frw buri kwezi.

UBWO YAHAGURUKAGA MU RWANDA

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Mangwende-yahawe-ikaze-muri-ASFAR-yo-muri-Maroc-avuga-imigabo-n-imigambi-bye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)