Mashami Vincent yavuze ku guhamagarwa kwa Kwizera Olivier kwavuzweho byinshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu minsi ishize ni bwo umutoza Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 39 mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi kizabera muri Qatar 2022, aho izina ryavuzwe cyane ari Kwizera Olivier.

Umunyezamu Kwizera Olivier mu myitozo y
Umunyezamu Kwizera Olivier mu myitozo y'Amavubi

Zimwe mu mpamvu zatumye Kwizera Olivier hibazwa impamvu yahamagawe, harimo kuba ayari amaze ibyumweru bitatu atangaje ko asezeye umupira w'amaguru, ndetse no mu minshi ishize kuba yarafunzwe ndetse akaza no gukatirwa igifungo cy'umwaka gisubitse.

Umutoza Mashami Vincent, yatangaje ko kuba barahamagaye uyu munyezamu ari we wa mbere mu ikipe y'igihugu, ari kugira ngo babashe kumuba hafi nyuma y'ibibazo amazemo iminsi.

Yagize ati “Ntabwo abantu bari kubivugaho rumwe, ariko icyo nabivugaho ni uko Olivier ari umukinnyi mwiza wenda wagize ibibazo bitandukanye si nabwo bwa mbere yabigize, kuva kera ku bataramukurikiranaga ngira ngo ni bibazo yagiye agira ariko bitamuturutseho, ariko nanone byagize ingaruka ku buzima bwe.”

“Ku mpano afite nta wayishidikanyaho ariko nanone nk'abanyarwanda tugomba kugira umutima ubabarira, ntabwo twahora gusa duhana cyangwa se duca imanza, Olivier ni umunyarwanda, ni umukinnyi w'umupira w'amaguru afite byinshi akifitemo”

Umutoza Mashami Vincent
Umutoza Mashami Vincent

“Gukomeza kumuhungisha abandi cyangwa kumucira imanza si ko kumwubaka, ni cyo gihe cyiza cyo kumwegera tumwereke ko atari wenyine ariko tunamuhanura kugira ngo amakosa yakoze akomeze kuyakosora.”

Amavubi akomeje imyitozo yitegura Mali na Kenya
Amavubi akomeje imyitozo yitegura Mali na Kenya



source : https://ift.tt/3m5kF7o

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)